Iran-Israel & USA War : Indege ebyiri za Amerika zahanuwe: Amakuru mashya agezweho ku rugamba
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026, intambara hagati ya Iran, Israel, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu munsi wayo wa 36.
Iyi ntambara imaze kwangiza byinshi hirya no hino ku Isi ndetse ingaruka zayo zatangiye kugera kuri benshi.
Amakuru mashya kuri iyi ntambara
Iran yatangaje ko yahanuye indege ebyiri z’intambara za Amerika; imwe (F-15E Strike Eagle) yaguye mu ntara ya Kohgiluyeh na Boyer-Ahmad, naho indi (A-10 Warthog) igwa mu kigobe cya Perse (Gulf).
Abapilote babiri baratabawe ariko undi umwe aracyashakishwa.
Misile za Iran zateje inkongi y’umuriro mu gace k’inganda mu majyepfo ya Negev, ndetse zinangiza inyubako mu mijyi ya Rosh Haayin, Petah Tikva, na Bnei Brak, aho umugabo umwe yakomerekejwe n’ibikoresho by’ibirahure.
Igisirikare cya Israel (IDF) cyashenye ibiraro bibiri by’ingenzi ku ruzi rwa Litani muri Liban, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo bya gisirikare byibasira umutwe wa Hezbollah.
Iran yateye utwatsi icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano mu gihe cy’amasaha 48.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko nta cyizere afitiye ibiganiro Iran yagirana na Amerika muri iki gihe.
Umuhora wa Strait of Hormuz ukomeje kuba mu kaga k’ifungwa, bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isi bikomeza kuzamuka.
Leta ya Kuwait yatangaje ko ibitero bya Iran byibasiye ikigo cy’amashanyarazi n’ikiyungurura amazi (desalination plant) ndetse n’uruganda rutunganya peteroli rwa Mina Al Ahmadi.
Muri Abu Dhabi, ibitero bya Iran byangije bikomeye uruganda rwa Emirates Global Aluminium (EGA).

