Iran mu burakari: Umukuru w’igisirikare yatangaje ku kwihorera ku rupfu rwa Larijani
Umuyobozi mukuru w’ingabo za Irani, Gen Amir Hatami, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwihorera ku rupfu rwa Ali Larijani, wari ushinzwe umutekano, wishwe n’igitero cy’indege cya Israel.
Mu butumwa yashyize ahagaragara, Hatami yavuze ko igihe kizagera Iran ikihorera ku Banyamerika ndetse n’ubutegetsi bw’Abasiyoniste, akavuga ko uko kwihorera kuzaba gukomeye cyane kandi guteye ubwoba ku buryo abazabigabwaho bazabyicuza.
Yanakomeje ashimangira ko Larijani n’abandi bafatwa nk’abapfiriye ukwemera kwa bo bazahorerwa.
Ku rundi ruhande, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Irani uzwi nka Revolutionary Guards watangaje ko watangiye kugaba ibitero bya misile byerekeza mu gihugu cya Israel, nk’uburyo bwo kwihorera ku rupfu rwa Larijani, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP.
