AmakuruPolitiki

Iran yagabye ibitero byo kwihimura bihitana abantu i Tel Aviv muri Israel

Ibitero bya misile byagabwe na Iran mu ijoro ryakeye, bigamije kwihorera ku rupfu rw’umwe mu bayobozi bakomeye ba yo, byahitanye abantu babiri mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

Amakuru yatangajwe n’abategetsi ba Israel avuga ko umugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka ya 70 bapfuye nyuma y’uko zimwe muri izo misile zigera muri uwo mujyi mu ijoro ryakeye.

Umugaba mukuru w’ingabo za Iran yari yatangaje ko igihugu cye kigomba kwihimura ku rupfu rwa Ali Larijani, wahoze ayoboye Inama Nkuru y’Umutekano ya Iran, wishwe ku wa Kabiri w’ejo hashize mu gitero cyabereye muri Iran.

Larijani afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye baguye muri iyi ntambara, nyuma ya Ali Khamenei, na we wari umutegetsi w’ikirenga, uvugwa ko yishwe ku munsi wa mbere w’imirwano.

Hagati aho, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagaragaje ubutumwa busa n’ubushinyaguro ku baturage ba Iran, abifuriza umwaka mushya mwiza w’Abaperse abinyujije mu mashusho, anongeraho amagambo agira ati: “Turimo kubarebera hejuru”.

Nk’uko ikirangaminsi cya Solar Hijri gikoreshwa muri Iran kibigaragaza, abaturage bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 1405 ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Ibitero byo kwihorera bya Iran byahitanye i Tel Aviv (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *