AmakuruPolitiki

Iran yahagaritse interineti mu gihugu hose, Ayatollah ashinja abigaragambya gushaka gushimisha Trump

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yanenze bikomeye abaturage bamaze hafi ibyumweru bibiri bigaragambya hirya no hino mu gihugu, abashinja kuba “abagizi ba nabi” barimo gushaka gushimisha Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump.

Mu ijambo yatambukije kuri televiziyo y’igihugu, Khamenei yavuze ko imyigaragambyo iri guterwa n’uko Trump yatangaje ko ayishyigikiye, yongeraho amagambo atebya agira ati: “Niba ashoboye, nategeke igihugu cye”.

Muri icyo gihe, interineti yakomeje guhagarikwa mu gihugu hose, ibintu byatumye Abanya-Iran baba mu mahanga bavuga ko batabasha kuvugana n’imiryango yabo iri mu gihugu.

Kubera ko BBC n’ibindi binyamakuru mpuzamahanga bitemerewe gukorera muri Iran, amakuru y’ibiri kubera imbere mu gihugu akurikiranwa cyane hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ku bijyanye n’iyo myigaragambyo, Trump aherutse gutangaza ko ubutegetsi bwa Iran nibutangira kwica abaturage, Amerika izabahorera bikomeye.

Iyi myigaragambyo yatangiye ku wa 28 Ukuboza 2025, mu murwa mukuru Tehran, ahanini itewe n’izamuka ry’ibiciro no guta agaciro k’ifaranga rya Iran, byazamuye igitutu ku mibereho y’abaturage. Abigaragambya benshi birara mu mihanda, akenshi nijoro kubera ubushyuhe bukabije bwo ku manywa, basaba ko ubutegetsi bwa kisilamu buriho buvaho, abandi bakifuza ko hashyirwaho ubutegetsi bw’ubwami.

Umwe mu bagore bari mu myigaragambyo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yumva inzozi ze zarasenyutse, ariko ko agifite ijwi ryo kuvuga no kugaragaza ko atishimiye uko ubutegetsi buyoboye igihugu.

Abigaragambya babikora nijoro kugira ngo izuba ritabica (Ifoto: BBC)

Ikigo NetBlocks, gikurikirana imikorere ya interineti ku isi, cyatangaje ko mugitondo cy’uwo munsi Iran yari imaze amasaha 12 nta internet ihari, aho urwego rw’ikoreshwa rya yo rwari ruri kuri 1% gusa ugereranyije n’uko bisanzwe bigenda.

Si ubwa mbere internet ihagaritswe muri Iran, kuko no mu myigaragambyo yabaye mbere ubutegetsi bwabikoreshaga buvuga ko ari mu rwego rwo kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga.

Mu myigaragambyo ikomeye yo mu 2019, interineti yarahagaritswe mu gihugu hose, nyuma hamenyekana ko abantu amagana bishwe, nk’uko byatangajwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Uduce twa Iran, BBC yagenzuye ko turi kubamo imyigaragambyo (Ifoto yakuwe ku rubuga rwa BBC)

Nk’uko bitangazwa n’ikigo Human Rights Activist News Agency (HRANA) gikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu minsi 13 iyi myigaragambyo imaze, yamaze kugera mu mijyi minini n’imito irenga 100 no mu ntara zose 31 zigize Iran.

Ayatollah Khamenei, umaze ku butegetsi kuva mu 1989, yavuze ko atunguwe no kubona “itsinda ry’abantu batitaye ku gihugu” bemera amagambo ya Trump, bakavuga ko batwika imyanda n’ibindi bikorwa byo kwangiza kugira ngo bamushimishe.

BBC Persian yatangaje ko imijyi irenga 50, cyane cyane mu bice bituwe n’aba-Kurde, yinjiye mu myigaragambyo. Iyo radiyo ivuga ko abantu nibura 22 bamaze gupfa, mu gihe HRANA ivuga ko hapfuye abantu 34 n’abashinzwe umutekano bane, ndetse abarenga 2,200 bakaba barafashwe barafungwa.

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *