Iran yahanuye indege y’intambara y’Amerika
Indege ya gisirikare ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yarashwe igwa mu kirere cya Iran mu gihe yari mu bikorwa bya gisirikare, nk’uko umwe mu bayobozi b’iki gihugu yabibwiye ibitangazamakuru birimo Reuters na The New York Times.
Amakuru atandukanye aturuka muri Amerika no muri Iran agaragaza ko ingabo z’Amerika zahise zitangira ibikorwa byo gushakisha no gutabara abari muri iyo ndege.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Iran, Tasnim News Agency, cyatangaje ko Amerika iri gushakisha abapilote ba yo nyuma y’uko iyo ndege ihanuwe mu kirere cy’iki gihugu.
Bisanzwe bizwi ko mu ndege nyinshi z’intambara z’Amerika, abapilote baba bafite uburyo bwo gusimbuka bakavamo indege ikiri mu kirere, bakururukira hasi bakoresheje umutaka (parachute), bikabafasha kurokoka.
Nk’uko Tasnim News Agency ikomeza ibivuga, kajugujugu, izindi ndege z’intambara ndetse n’utudege duto tutagira abapilote (drones) turi gukoreshwa mu gushakisha abo bapilote.
Hagati aho, televiziyo ya leta ya Iran yatangaje ko hashyizweho igihembo ku muntu wese washobora gufata umupilote w’Amerika ari muzima.

