Iran yatangaje ko izihorera bikomeye cyane mu gihe ibigo bya yo bya gisivile byaraswa
Irani yihanangirije ko izasubiza ibitero mu buryo bukomeye cyane kurushaho, mu gihe Amerika na Israel byakwibasira ibikorwa byayo bya gisivile, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta y’icyo gihugu.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’ibiro bikuru by’ingabo za Irani, bizwi nka Khatam al-Anbiya Central Headquarters, havuzwe ko nibaramuka bongeye gutera ibikorwa bya gisivile, igisubizo cy’Irani kizaba gikomeye cyane, kigakwira henshi kandi kigateza ibyangiritse bikabije.
Iryo tangazo ryanyujijwe ku gitangazamakuru cya leta, IRIB.
Ibi bibaye nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, agaragaje ko ashobora gutegeka ibitero ku ngomero z’amashanyarazi za Irani ndetse no ku mateme yayo, mu gihe Irani yaba itubahirije igihe ntarengwa yari yahawe cyo kongera gufungura umuhora wa Hormuz mbere yo ku wa kabiri.

