Iran yatangije iminsi 40 yo kunamira Ali Khamenei
Imbaga y’abantu muri Iran yazindukiye mu murwa mukuru wa Tehran ahitwa Enqelab Square mu muhango wo gusezera ku mugaragaro umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei wishwe n’ibitero byagabwe n’ingabo za Leta ya Amerika ku bufatanye na Israel.
Iki gikorwa cyabaye mu gitondo cya tariki ya 1 Werurwe 2026, ndetse Iran yahise itangira iminsi 40 yo kunamira nyakwigendera Khamenei wari umwe mu bayobozi bakuru b’icyo gihugu.
Leta ya Iran yatangaje ko ibyo bitero bikomeje kugabwa n’ingabo za Amerika na Israel byanahitanye abandi bayobozi bakuru b’icyo gihugu barimo Umuyobozi Mukuru w’Ingabo zi gihugu, Abdelrahim Mousavi, Minisitiri w’Ingabo Aziz Nasirzadeh, Umunyamabanga mukuru w’Inama y’Ingabo Ali Shamkhani ndetse na Mohammad Pakpour wari ukuriye umutwe w’ingabo zirwanira ku butaka no mu mazi.
Abaturage ba Iran bari mu gahinda kenshi bakomeje gutabaza imiryango irengera ikiremwamuntu ku Isi basaba gutabarwa mu mashusho atandukanye bakomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo X na TikTok.
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare ingabo za Amerika na Israel zagabye ibitero bya drone ku murwa mukuru wa Tehran mu gihugu cya Iran.
Ibi bitero byiswe ‘Operation Epic Fury’ na ‘Operation Roaring Lion’, byakomeje kugabwa no mu yindi mijyi irimo Tabriz, Qom, Isfahan, Kermanshah na Karaj.
Ibiro by’ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, Centcom, byatangaje ko ‘Operation Epic Fury’ yifashishije ubwato bwa rutura busanzwe bubiri burimo ‘USS Gerald R. Ford’ na ‘USS Abraham Lincoln’ bwari bwikoreye indege z’intambara z’ubwoko butandukanye.
Indege z’intambara Amerika yakoresheje muri ibi bitero zirimo B-2 Stealth yikorera ibisasu bya GBU-57 bipima ibilo birenga 900 bifite ubushobozi bwo gucengera mu ntera ndende y’ubujyakuzimu, Falcon F-18, F-16, F-22, F-35, F-10, indege z’ubwikorezi, drones za LUCAS na MQ-9 Reaper.
‘Operation Roaring Lion’ ya Israel yifashishije indege zigera kuri 200 igitangira tariki ya 28 Gashyantare, zirimo F-35I Adir, F-15I Ra’am na F-16I Sufa.
Nyuma y’ibyo bitero, Iran nayo yagabye ibitero bya misile mu kirere mu byerekezo by’ibirindiro by’ingabo za Amerika na Israel.
Imibare imaze kumenyekana kugeza uyu wa Mbere irerekana ko abantu barenga 333 bamaze gupfira muri Iran, mu gihe abarenga 747 bakomeretse. Icyakora, hari impungenge ko iyi mibare ishobora kwiyongera bitewe n’uko hari ibitero byibasiye ibice bituyemo abaturage benshi.
Ku ruhande rwa Amerika, Centcom yemeje ko abasirikare bayo batatu bamaze kugwa muri iyi mirwano, mu gihe Israel na yo imaze gutakaza abasivili 11 bishwe n’ibisasu bya misile byoherejwe na Iran mu rwego rwo kwihimura binyuze muri ‘Operation True Promise IV’.
Muri ‘Operation True Promise IV’, Iran yifashishije misile ziremereye cyane kandi zinyaruka, indege z’intambara zirimo F-4 na F-5 ndetse na drones z’ubwiyahuzi ziganjemo izo mu bwoko bwa Shahed.
Iran yarashe misile zirenga 400 muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikoreramo ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Bahrain, Kuwait, Qatar na Iraq.
Muri UAE gusa, hoherejwe drones zirenga 540. Ingabo z’iki gihugu zatangaje ko zifashishije indege z’intambara, intwaro zihanura ibisasu zirimo Patriot na THAAD, zahanuye izigera kuri 506, izindi zigwa ku bikorwaremezo bya gisivili birimo ikibuga cy’indege cya Dubai, hoteli ya Burj Al Arab na Fairmont Palm.



