Iran yatwitse uruganda rw’ibikomoka kuri peteroli rwa Israel
Inzego z’ubutabazi muri Israel zatangaje ko ibisigazwa bya misile zarashwe na Iran byaguye ku nyubako zirimo uruganda n’ikigega cy’ibikomoka kuri peteroli mu mujyi wa Haifa kuri uyu wa Mbere.
Ibi byamenyekanye nyuma y’uko itangazamakuru ryo muri Iran rivuze ko ingabo za yo zagabye ibitero ku gice cy’inganda kiri muri Israel.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye uruganda rutunganya ibikomoka kuri peteroli ruherereye i Haifa.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, urwego rushinzwe ubutabazi muri Israel rwemeje ko nta muntu wakomeretse cyangwa wahasize ubuzima muri ibyo bitero.
Abashinzwe kuzimya inkongi bahise batangira guhangana n’umuriro kugira ngo udakomeza kwiyongera, banakora ibikorwa byo gutabara abantu bashobora kuba bari hafi y’aho byabereye.
Hagati aho, ibiro by’ubutabazi muri Israel bivuga ko ibitero Iran yagabye mu rwego rwo kwihimura bimaze guhitana abasaga 20.

