Irani yahishuye ikintu itazigera ivugaho mu biganiro n’Amerika
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Gashyantare 2026, Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Irani yatangaje ko gahunda y’Igihugu cye yo gukoresha misile itazashyirwa ku murongo w’ibiganiro, mu gihe Irani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bari gutegura ibiganiro bishya bigamije kugabanya umwuka mubi hagati y’impande zombi.
Mu cyumweru gishize, abadipolomate b’ibihugu byombi bahuriye mu biganiro bitaziguye byabereye muri Oman, mu gihe ibikorwa bya gisirikare byo mu mazi mu karere byiyongereye, bikajyana n’iterabwoba ryaturutse muri Amerika ryerekeye Irani.
Itangazamakuru rya leta ya Irani ryatangaje ayo magambo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 47 y’Impinduramatwara ya Kiyisilamu, rivuga ko “ubushobozi bwa misile bwa Repubulika ya Kiyisilamu butari mu byo kuganirwaho”.
Amerika imaze igihe isaba ko ibiganiro byakwagurwa, bikareba atari gahunda ya Irani y’intwaro za kirimbuzi gusa, ahubwo bikagenerwa n’ubushobozi bwayo bwa misile.
Ku ruhande rwa yo, Irani yemeye kuganira ku bijyanye n’ibihano byafatiwe gahunda ya yo ya kirimbuzi mu rwego rwo kugabanyirizwa ibihano, ariko igasobanura kenshi ko itazemera ko ibyo biganiro bihuzwa n’izindi ngingo zirimo n’iza misile.
Hagati aho, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, ateganya kugirana ibiganiro na Donald Trump muri Amerika, agamije gusaba ko amasezerano ashobora kugerwaho hagati ya Washington na Tehran yashyiramo ingingo zikomeye ku birebana n’ibisasu bya misile bya Irani.
Ku Cyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Araqchi, nawe yasubiyemo ko gahunda ya misile ya Tehran itigeze iba ku murongo w’ibiganiro by’ubwumvikane.

