Isengesho rya Tanasha Donna asabira Tanzaniya
Umuhanzi akaba n’umunyamideli ukomoka muri Kenya, Tanasha Donna, yasenze asabira Diamond bafitanye umwana na Tanzaniya muri rusange kubera ibihe by’imvururu iki gihugu kimazemo iminsi.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Tanasha yavuze ko asengera Tanzaniya nk’iwabo ha kabiri kuko umwana we afite ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Yagize ati: “Tanzaniya, iwacu ha kabiri. Gakondo n’ubwenegihugu by’umuhungu wanjye…umutima wanjnye urabahangayikiye. Mwarababaye cyane. Imana iborohereze kandi ikize igihugu muri rusange. Ndabakunda, Tanzaniya bagenzi banjye”.
Kuva muri Tanzaniya haba amatora rusange y’umukuru w’igihugu, abadepite n’abayobozi b’amakomini ku wa 29 Ukwakira 2025, abatavuga rumwe n’ubutegetsi batangije imyigaragambyo yo kwamagana imigendekere y’amatora. Abigaragambyaga bavugaga ko badashyigikiye Perezida Samia bamushinga gukoresha igitugu no kutubaha uburenganzira bwa muntu.
Tanasha Donna yihanganishije Tanzaniya mu gihe, Diamond babyaranye umwana bivugwa ko yahungiye i Mombasa muri Kenya hamwe n’umuryango we, atinya ko abigaragambya bamugirira nabi kuko ni umwe mu byamamare byari bishyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan mu rugendo rwo kwiyamamaza.
