AmakuruPolitiki

Isi Ihangayikishijwe n’Ingaruka ku Bukungu n’Umutekano Bizaterwa n’Intambara ya Iran na Israel

Ubushyamirane bukomeje gufata indi ntera hagati ya Iran na Israel nyuma y’ibitero bikomeye byibasiye ibikorwaremezo by’ingufu za Nuckeyeli n’ahandi, ibintu bikomeje gutera impungenge ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Amakuru yemezwa n’ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko Israel yagabye igitero gikomeye ku ruganda rwa gaz rwa South Pars ruherereye muri Iran, uru ruganda rufite uruhare rukomeye mu gutanga ingufu mu gihugu hose ndetse no ku isoko mpuzamahanga.

Iki gitero cyangirije bikomeye uru ruganda, bituma ibikorwa bimwe na bimwe bihagarara by’agateganyo.

Abasesenguzi mu by’ingufu bagaragaza ko South Pars ari imwe mu nkingi z’ingenzi ku isoko rya gaz ku Isi yose, bityo ibibazo byarwo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku biciro by’ingufu.

Iran na yo yahise yihorera igaba ibitero ku bikorwaremezo by’ingufu mu bihugu byo mu karere k’Ikigobe cya Persian, ibintu byongereye ubushyamirane ndetse bigateza impungenge kuri iy’intambara ikomeje kwaguka mu karere.

Ibi bikorwa byahise bigira ingaruka ku masoko mpuzamahanga, aho ibiciro bya gaz na peteroli byazamutse ku buryo bugaragara, bikaba bishobora gukomeza kuzamuka mu gihe umutekano waba ukomeje guhungabana.

Ibihugu bikomeye ku isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byagaragaje impungenge ku ihungabana ry’ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga ndetse n’ingaruka ku bukungu bw’isi.

Amerika yasabye impande zirebwa n’iki kibazo kugabanya ubushyamirane no kwirinda ibikorwa byarushaho gutuma ibintu bizamba.

Nubwo habayeho izi mpuruza, nta kimenyetso kiragaragaza ko hari ibiganiro bifatika by’amahoro biri gutegurwa, ibintu bituma ejo hazaza h’akarere hakomeza kuba mu rujijo.

Abasesenguzi bagaragaza ko niba ibikorwa byo kwibasira ibikorwaremezo by’ingufu bikomeje, bishobora guteza ihungabana rikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ibiciro by’ingufu, ubwikorezi ndetse n’ubucuruzi.

Mu gihe ubushyamirane bukomeje gukaza umurego, amahanga akomeje guhanga amaso uburyo iki kibazo cyakemurwa mu mahoro, mu rwego rwo kwirinda ko ingaruka zacyo zarushaho gukwira ku Isi yose.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *