Isirayeli: Umushinga wo kwemeza igihano cy’urupfu ku cyaha cy’iterabwoba
Inteko Ishinga Amategeko ya Isirayeli ku nshuro ya mbere yatoye umushinga w’itegeko rigena igihano cy’urupfu ku bakora ibikorwa by’iterabwoba.
Iri tegeko rihindura igice cy’amategeko ahana ibyaha ryatanzwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Itamar Ben-Gvir, ryemejwe n’abadepite 39 mu 120 bagize Inteko Ishinga Amategeko, mu gihe 16 batoye kurirwanya. Ibi byerekana ko bishyigikiwe na Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu.
Nk’uko bitangazwa na The Times of Israel, uyu mushinga uteganya ko igihano cy’urupfu kizahabwa umuntu wese wishe Umwisirayeli kubera impamvu z’amoko cyangwa agamije guhungabanya Leta ya Isirayeli no kuzahuka kw’Abayahudi ku butaka bwa bo.
Abamagana iri tegeko bavuga ko uburyo ryanditsemo bivuze ko rizakoreshwa cyane cyane ku Banyapalestina bishe Abayahudi, ariko ntirikoreshwe ku Bayahudi bagaba ibitero ku Banyapalestina.
Imishinga isa n’iyi yigeze gutangwa mu bihe byashize ariko ntigire aho igera. Uyu mushinga uzakomeza gusuzumwa inshuro ebyiri zindi kugira ngo ube itegeko ryemewe.
Itangazo ryasohowe na Komite y’Umutekano w’Igihugu rivuga ko intego y’iri tegeko ari ukurandura iterabwoba mu mizi no gushyiraho igihano gikomeye cyo kuribuza.”
Iseswa ry’amategeko mpuzamahanga
Isirayeli ishinjwa gukomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano ikomeza kugaba ibitero muri Gaza, mu gihe abimukira b’Abisirayeli n’ingabo za leta bagaba ibitero by’ubwicanyi mu Ntara ya Cisjordanie iri mu maboko ya bo.
Isirayeli yo ivuga ko Hamas ari yo irimo kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano kandi ikiri imbogamizi ku ngabo za yo.
Itsinda rya Hamas ryavuze ko iri tegeko rigaragaza isura mbi y’iterabwoba rya gisiyonisiti n’iseswa ry’amategeko mpuzamahanga.
Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Palestina yavuze ko uyu mushinga ari “ubundi buryo bushya bwo gukaza ubukana n’ubugizi bwa nabi bwa Isirayeli ku baturage ba Palestina”.
Kugeza ubu, abantu barenga 10,000 barimo abagore n’abana bafungiye mu magereza ya Isirayeli, aho imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yemeza ko bakorerwa n’ihohoterwa, inzara no kubura ubuvuzi bikabaviramo urupfu.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Itamar Ben-Gvir, ashyigikiye iri tegeko
Ben-Gvir yishimiye ibyavuye mu matora, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ishyaka rye Jewish Power “riri gukora amateka.”
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yamaganye ibi bikorwa bya Ben-Gvir byo gusunika itegeko nk’iri, ivuga ko rishingiye ku ivangura rigamije kurwanya Abanyapalestina kandi rikongera ubusumbane mu gihugu.
Nubwo igihano cy’urupfu kigihari mu mategeko ya Isirayeli ku byaha bike cyane, iki gihugu kimaze igihe kitagikoresha. Uwa nyuma wahanishijwe urupfu ni Adolf Eichmann, umwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust), wishwe mu 1962.
Amatora kuri uyu mushinga yabaye mu gihe hasohokaga amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agamije guhagarika intambara ya Isirayeli muri Gaza.
