Israel ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyishe abanyamakuru benshi
Mu mwaka wa 2025, igihugu cya Israel cyishe nibura abakozi b’itangazamakuru n’abanyamakuru 84, umubare urenze kure uw’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, mu mwaka wabaye mubi cyane kurusha indi yose mu mateka ku banyamakuru.
Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko Ishyirahamwe Committee to Protect Journalists (CPJ) ryashyize ahagaragara iyi mibare ku wa Gatatu w’ejo hashize muri raporo ya ryo ya buri mwaka, rivuga ko ingabo za Israel zirangwa n’umuco uhoraho wo kudahana ku bitero bigabwa ku itangazamakuru.
Muri rusange, mu 2025 hapfuye abakozi b’itangazamakuru 129 ku isi hose, bikaba ari byo byinshi byanditswe kuva iri shyirahamwe ritangiye kubika amakuru mu 1992. Muri abo bose, abarenga bibiri bya gatatu bishwe na Israel.
CPJ yavuze ko abenshi mu bishwe na Israel ari Abanyapalestine, ariko kandi ibitero by’indege bya Israel byahitanye n’abakozi 31 bakoreraga ibinyamakuru byo muri Yemen.
Ku bijyanye n’ubwicanyi bwakorewe abanyamakuru hagamijwe kubica by’umwihariko, CPJ ibushyira mu rwego rw’ubwicanyi bugambiriwe. Israel yihariye umubare munini muri ibi byaha, aho yakoze 38 mu byabaye 47 byanditswe ku isi hose.
Mu itangazo rya yo, CPJ yagize iti: “Kuva twatangira kubika imibare mu 1992, nta yindi guverinoma yigeze yica abanyamakuru benshi kurusha Israel”.
Icyakora, iri shyirahamwe ryagaragaje ko umubare nyakuri w’abanyamakuru bishwe na Israel ushobora kuba urenzeho, kubera ko hari abishwe bashobora kuba batarabaruwe bitewe n’ibihano n’inzitizi zashyizwe ku itangazamakuru ndetse n’ibibazo by’ubutabazi bigora iperereza mu gihe cy’intambara Israel irimo muri Gaza.
CPJ yagize iti: “Kubera ko ibimenyetso byinshi byangiritse cyangwa byarimbuwe, umubare nyakuri w’abanyamakuru b’Abanyapalestine bagambiriwe bakicwa muri Gaza ushobora kutazigera umenyekana”.
Kuva iyi ntambara yatangira, urubuga Shireen.ps rukurikirana umutekano w’abanyamakuru ruvuga ko Israel imaze kwica hafi 300 b’abanyamakuru n’abakozi b’itangazamakuru. Uru rubuga rwitiriwe Shireen Abu Akleh, umunyamakuru w’inararibonye wa Al Jazeera wishwe n’ingabo za Israel mu 2022 mu Burengerazuba bwa Jordaniya bwigaruriwe.
Israel yemeye ko hari abanyamakuru yishe, ariko ibashinja kuba bari bafitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro. Ibyo birego byahakanywe n’ababakoresha kandi CPJ ibinenga nk’ibirego bishobora guteza urupfu”.
Hanze ya Gaza na Yemen, ibindi bihugu byagaragayemo ubwicanyi bwinshi bwibasira abanyamakuru mu 2025 ni Sudan, iri mu ntambara y’abenegihugu, ndetse na Mexico, ihanganye n’urugomo rufitanye isano n’imitwe y’ubugizi bwa nabi. Abanyamakuru icyenda bishwe muri Sudan, batandatu bicirwa muri Mexico, naho bane b’Abanya-Ukraine bishwe n’ibitero by’ingabo z’Uburusiya, nk’uko raporo ya CPJ ibigaragaza.

