AmakuruImikinoShowbiz

Jado Dukuze yerekeje kuri Isibo TV&Radio

Dukuzimana Jean De Dieu uzwi kumazina ya Jado Dukuze akaba umunyamakuru wumwuga wa Siporo yerekeje kuri Isibo TV&Radio avuye kuri radiyo ya Fine FM yari amazeho Igihe kitari gito.

Uyu mugabo umaze imyaka itari mike mwuga w’itangazamakuru yize amasomo y’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda.

Dukuze yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo Salus, Flash FM, Radio TV10, Isango Star, na Royal FM na Radio&TV1.

Usibye Radiyo Jado Dukuze ni umwanditsi mwiza w’inkuru za Siporo dore ko yandikiye ibitangazamakuru birimo RuhagoYacu, Fan Club na IGIHE.

Jado Dukuze ni umuhanga mugukora inkuru zicumbuye n’ibyegeranyo bigaruka ku nkuru zitandukanye.

Uyu mugabo yigeze kwerura avuga ko ari umufana wa Manchester United yo m’ Ubwongereza mu Rwanda havugwa APR FC nubwo atabigaragaza mu ruhame.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *