AmakuruPolitiki

Jamaica yarase ubutwari n’ubwitange bw’ingabo z’u Rwanda

Ingabo za Jamaica zatangaje ko zishimiye cyane “ingabo z’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda” nyuma y’uko hamaze amezi abiri itsinda ry’abasirikare b’inzobere mu bwubatsi rigiyeyo gufasha gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga.

Igisirikare cya Jamaica cyavuze ko abo basirikare b’u Rwanda basezeweho bamaze kurangiza ibikorwa byo gusana bakoreye mu gice cy’iburengerazuba bw’icyo gihugu.

Mu butumwa cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga, cyagaragaje ko kitazibagirwa uruhare n’umuhate bagize mu guhangana n’ingaruka z’icyo kiza gikomeye cyabaye muri Jamaica, kikaba kiri mu byabaye bibi cyane mu mateka y’icyo gihugu nk’uko byatangajwe na BBC.

Abo basirikare b’u Rwanda b’inzobere mu bwubatsi boherejwe muri Jamaica hagati muri Mutarama, bagamije gufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Melissa, yibasiye iki gihugu mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize.

Iyo nkubi yari iherekejwe n’imvura nyinshi n’umuyaga ukomeye wageze ku muvuduko wa kilometero 297 ku isaha, yangiza ibintu byinshi birimo imihanda, inzu n’amashanyarazi. Yahitanye abantu 32, inasiga abarenga miliyoni 1.5 bahuye n’ingaruka zikomeye.

Leta ya Jamaica ivuga ko ibyangijwe n’iyo nkubi byateje igihombo kigera hafi kuri miliyari 9 z’amadolari y’Amerika.

Mu gushima ubufasha bw’u Rwanda, igisirikare cya Jamaica cyavuze ko ibikorwa byakozwe byagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abaturage no kubasubiza icyizere, aho buri nzu yasannye yabaye isoko y’ihumure ku bayituyemo.

Umusirikare wanJamaica n’uw’u Rwanda nasezeranaho (Ifoto: BBC)
Ubwo RDF yasezeraga ku basirikare ba Jamaica (Ifoto: BBC)
Abasirikare b’u Rwanda bageze i Kigali ku munsi w’ejo hashize (Ifoto: Urukuta rwa RDF kuri X)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *