Jean Pierre Kagabo yatandukanye na RBA
Umunyamakuru Jean Pierre Kabago yatandukanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nyuma y’imyaka 22 yari amaze agikorera.
Kagabo wasezeye kuri RBA, yatangiye gukora muri iki kigo mu mwaka wa 2003 ndetse ashima ibihe byiza yahagiriye. Ndetse avuga ko nubwo yasezeye kuri iki gitangazamakuru cy’Iguhugu, ashimangira ko itangazamakuru atazarivamo burundu. Yagize ati: “Itangazamakuru ntiwarivamo rikurimo”.
Jean Pierre Kagabo yahagarariye RBA ikiri ORINFOR mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, kuva mu 2010 ahamara imyaka itatu, mu 2013 yimurirwa ku cyicaro gikuru cya Radio Rwanda i Kigali.
Aganira n’IGIHE dukesha iyi nkuru, Kagabo yavuze ko igihe cyoze yamaze kuri RBA, icyamushimishije kurusha ibindi ari amahirwe yabonye yo kwakira Perezida wa Repubulika mu kiganiro.
Ati: “Ntabwo nakwibagirwa kwakira umukuru w’Igihugu kubera ko mu itangazamakuru ni ikintu gikomeye cyane.
Jean Pierre Kagabo, wahoze ari umuyobozi ushinzwe kunonosora inkuru za Televiziyo Rwanda kuva mu 2018 kugeza mu Gushyingo 2025, yasezeye muri RBA nyuma yo gutangiza urubuga rwe rwa YouTube rwitwa KP Media.
Yavuze ko atazibagirwa kuba ari we watangije uburyo bwo guhuza umunyamakuru uri mu kazi hanze ya studio mu gace runaka na studio y’icyicaro, ndetse n’inkuru yanditse ku bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Centrafrique na Cabo Delgado.
Nubwo atazaba akibarizwa mu itangazamakuru ry’umwuga, Kagabo yatangaje ko azakomeza kurigaragaramo binyuze mu nkuru zikozwe mu buryo bugezweho buzwi nka “Podcast” zibanda ku buzima rusange n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda. Yongeraho ko azakomeza gufata RBA nk’umuryango wamuhaye amahirwe yo gukorera Abanyarwanda.
