AmakuruImyidagaduro

Jules Sentore yasazwe n’ibyishimo ahuye na mama we nyuma y’imyaka 13

Umuhanzi Lionel Sentore yasazwe n’ibyishimo nyuma yo guhurira na mama we mu gihugu cya Canada, aho agiye gukorera igitaramo, nyuma y’imyaka 13 batabonana.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Lionel, yagize ati: “Umwana na nyina nyuma y’imyaka 13. Imana nta cyo itazakora, urakoze mama”.

Lionel Sentore, uzwi mu ndirimbo nka “Uwangabiye,” “Mukandori,” “Teta,” n’izindi azamurikira muri Canada album ye nshya yise “Uwangabiye”.

Iki gitaramo kizabera i Montréal ku wa 13 Ukuboza 2025, kikazahuza uyu muhanzi n’abarimo Muyango, Ikirezi Deborah na Daniel Ngarukiye. Ni igitaramo gikurikiranye n’icyo aheruka gukora i Kigali muri Nyakanga 2025, ubwo na bwo yamurikaga iyi album imbere y’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Ni ibitaramo azakorera hirya no hino ku isi mu kumenyekanisha iyi alubumu ye haba muri Amerika n’Uburayi.

Lionel Sentore agiye kumurikira Album ye, Uwangabiye, muri Canada

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *