Juno Kizigenza yongeye kuvuga ku rukundo rwe na Ariel Wayz
Umuhanzi Juno Kizigenza yongeye kugaruka ku rukundo rwe na Ariel Wayz avuga ko ntawe umenya aho urukundo rumujyana gusa kuko rugira inzira zarwo, gusa yirinda kwerura niba koko agikunda n’uyu muhanzikazi.
Inkuru y’urukundo rw’aba banyamuziki ni imwe muzavuzwe cyane mu mpera za 2021 nubwo nyuma baje gutandukana nabwo bikurikirwa n’induru nyinshi ku mbuga nkoranyambaga bitewe no guterana amagambo byakurikiye itandukana ryabo.
Ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Davido cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo ku wa 5 Ukuboza 2025, Juno Kizigenza yatunguranye asoma umunwa ku wundi Ariel Wayz abafana babo induru bayiha umunwa.
Ubwo yari ku rubyiniro, Juno Kizigenza yateye indirimbo ‘Away’ yakoranye na Ariel Wayz maze uyu mukobwa wari umaze gutaramira abakunzi be yongera gusubirayo bafatanya gususurutsa Abanyarwanda.
Uko indirimbo yaganaga ku musozo ni ko bagendaga babyinana imbyino ubona ko bitozanyije barangije Juno Kizigenza yegera Ariel Wayz amusoma umunwa ku wundi.
Icyo gihe Juno yavuze ko impamvu yamusomye ari uko bari bishimye nta kindi kibyihishe inyuma.
Juno ubwo aheruka mu gitaramo cya Siga Arts Festival tariki ya 21 Werurwe 2026 i Huye Juno Kizigenza yabwiye itangazamakuru ko iby’urukundo ntawabimenya aho rujya kuko rujya aho ruhashaka.
Ati “Urukundo se, urukundo nta ’formule’ rugira, ntacyo rugenderaho.”
Uyu muhanzi ariko yanze kwerura ngo avuge niba koko akiri mu rukundo na Ariel Wayz ati “turi inshuti nk’ibisanzwe.”
