Kamembe: Umusaza ahozwa ku nkeke n’abana be 9 bapfa imitungo
Umusaza witwa Joseph utuye mu Murenge wa Kamembe w’Akarere ka Ruzizi, mu Ntara y’Iburengerazuba, aratabaza kubera guhozwa ku nkeke n’abana be 9 yabyaye nyuma y’uko uwo bashakanye yitabye Imana.
Uku guhozwa ku nkeke kwatewe n’uko ubwo umugore we wa mbere yitabaga Imana, yazanye undi wa kabiri maze abana be bamwirukana mu mitungo ya nyina nyuma yo kubuza se kuzana undi mugore ahubwo bahita bagana iyo mu nkiko.
Ubwo yaganiraga na TV1, Joseph yagize ati: “Umugore wanjye akimara gupfa, nashatse undi ariko abana bari bakiri kwiga. Nyuma aho barangirije kwiga, ba nyina wa bo ni bo babagiye mu matwi, byose ni bo babiteye ngo nibirukane uwo mugore atazazungura imitungo ya nyina. Ni uko baramwirukana imanza zitangira ubwo guhera 2018”.
Uyu musaza akomeza avuga ko urukiko rwanzuye ko bazategereza imyaka ine abana bato uwo mugore yamufashaga kurera bakabanza bagakura. Gusa 2022 igeze banga kuva mu nzu kandi bari baragabanye imitungo.
Avuga ko icyifuzo cye ari uko leta yamurenganura hagakurikizwa icyemezo cy’urukiko, bakamuvira mu nzu, bakajya mu za bo na we akabona uko agarura umugore we kuko ngo ahageze bahari bamuhitana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, wamenyeshwjwe iby’iki kibazo, yavuze aho bageze bagikemura. Ati: “Hari ibimaze gukorwa birimo: guhura na we no gusuzuma impapuro zitandukanye afite zijyana n’ikibazo cye, kumufasha gukuraho itambamira ku mitungo imwe yagaragaye muri sisitemu. Ikindi ni uko yagiriwe inama yo gusaba irangizarubanza hashingiwe kuri kopi y’urubanza rwaciwe yagaragaje”.
Mu karere ka Rusizi hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’amakimbirane ari hagati y’ababyeyi n’abana ba bo kandi biturutse ku kuba umubyeyi w’umugabo ashaka kuzana undi mugore abana ntibabyemere.
Inkuru nk’iyi iherutse kuba mu Murenge wa Gihundwe aho umusaza w’imyaka 70 abana bamujujubije bamubuza kuzana umugore wa kabiri, birangira afashe umwanzuro wo kwiyahuza umugozi. Joseph we avuga ko atakwiyahura ariko afite impungenge z’uko abana be bamwica bitewe n’ibitutsi bamutuka.
Ifoto: TV1
