AmakuruUbuzima

Kamonyi: Batatu bagwiriwe n’urukuta rw’urusengero, umwe yitaba Imana

Urukuta rw’urusengero ruherereye mu Kagari ka Ruyanza, Umurenge wa Nyarubaka w’Akarere ka Kamonyi, rwagwiriye abantu batatu, umwe muri bo ahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo barimo barwubaka, bazamuriraho amatafari ahiye ariko bikaba ari mu rwego rwo kuruivugurura kuko ngo rwari rusanzwe rusengerwamo.

Mu gihe iyi mpanuka yabaga, abari kurwubaka bamwe birutse, rugwira batatu, umwe ahita apfa abandi barakomereka bajyanwa kwa muganga nk’uko TV1 ibitangaza.

Umwe mu baturage babonye iyo mpanuka yagize ati: “Barimo barwubaka bashyiraho amatafari ahiye inyuma kuko ngo ari yo agomba kujya ku nsengero. Twagiye kubona tubona ivumbi riratumutse, urukuta ruraguye n’abari baruriho bose. Ariko hakomereka babiri, umwe arapfa”.

Undi na we yagize ati: “Rwari rusanzwe rusengerwamo, barimo kurukora ngo barurimbishe bigendane n’uko insengeroi zigomba kuba zimeze”.

Bavuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’uburyo bazamuraga urwo rukuta ntibabikore mu buryo ruba rukomeye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abayobozi babiri b’uru rusengero batawe muri yombi naho abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga.

Yagize ati: “Urusenmgero rwagwiriye abantu batatu. Umwe muri bo yari yakomeretse bikomeye, mu gihe cyo kumujyana kwa muganga ahita yitaba Imana abandi babiri bihutanwa ku bitario, ubu barwariye ku Bitario bya Kabgayi barimo kwitabwaho. Polisi yafashe abayobozi babiri b’uru rusengero ibashyikiriza ubugenzacyaha, RIB yatangiye kubakurikirana ngo basobanure uko byagenze”.

Amakuru ava mub aturage avuga ko batazi impamvu uru rusengero rutari rwarafunzwe nk’izindi kuko rugaragara ko rutari rwujuje ibisabwa kugeza ubwo ruvugururwa nubwo rwari rugisengerwamo. Umuvugisi wa Polisi yavuze ko impanuka yabaye bari kurwagura ko ibindi bizamenyekana mu bizava mu iperereza gusa bakanasaba abubakisha bose kujya bitwararika.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *