Kamonyi: Umugabo yashwanye n’umugore, asezera ku isi yinywera supaguru, atabarwa ataranogoka
Iyakaremye Jean Pierre utuye mu Kagari ka Sheri, Umurenge wa Rugarika w’Akarere ka Kamonyi, yashwanye n’umugore yandika urwandiko asezera, ahita anywa supaguru ariko bamutabara atarashiramo umwuka.
Nyuma y’igihe uyu mugabo afitanye amakimbirane n’umugore we, yanditse urwandiko asezera ku isi avuga ko atazongera kurushya abantu ariko abasaba ko bazamurerera abana, nyuma anywa inzoga yashyizemo supaguru ariko atabarwa ataranogoka.
Abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bari aho Iyakaremye yari aryamye ubwo bageragezaga kumuhembura bamuha amata mu gihe bari bategereje imbangukiragutabara ngo imujyane kwa muganga, bavuze ko yari asanganywe amakimbirane n’umugore we, kuko ngo umugore yari amaze iminsi yarahukanye, Iyakaremye yibana mu nzu hamwe n’abana.
Umwe muri aba baturage yagize ati: “Yanyoye supaguru yayivanze na ziriya nzoga z’ibyuma. Afitanye amakimbirane n’umugore we. Intandaro ya byose ni iyo ngiyo yatumye ashaka kwiyahura”.
Undi na we yagize ati: “Nabonye abantu benshi bari hano, mbabajije bati: ‘Ni Rukara unyoye supaguru’. Wenda nubwo byaba byagenze gute ariko ntibari basanzwe babanye neza. Ariko rero umugore we ntiyanywaga mu kabari kuko nari ntaramubonayo cyangwa ngo mbe namubona mu zindi ngeso mbi”.
Ku rundi ruhande abaturage bavuga ko icyemezo nk’iki cyo kwiyambura ubuzima kiba kidakwiriye kuko mu gihe umuntu afite ikibazo runaka, yakwegera abavandimwe, abaturanyi cyangwa ubuyobozi bakamugira inama aho kwiyambura ubuzima.
Iyakaremye Jean Pierre yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Runda kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Kanda hano hasi kuri link wumve iyi nkuru
