Kenya: Hatahuwe ibyobo birimo imirambo 32 yiganjemo iy’abana
Mu Mujyi wa Kericho mu burengerazuba bwa Kenya, havumbuwe imva rusange irimo imirambo igera muri 32 yiganjemo iy’abana.
Kugeza ubu hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’aba bantu.
Ibikorwa byo gutaburura imirambo byatangijwe nyuma y’uko Polisi ya Kenya itegetswe n’urukiko kujya gutaburura abantu 14 byakekwaga ko yashyinguwe muri ako gace.
Umuganga wo muri Kenya yabwiye Abanyamakuru ko bategereje kujya gupima imibiri ngo hamenyekane abo bantu n’icyabishe.
Biteganyijwe ko isuzuma ry’iyi mirambo ritangira kuri uyu wa Gatatu, mu gihe hari abasaba ko hamenyekana byihuse ba nyir’iyo mirambo.
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko mu mirambo yabonetse harimo abakuru barindwi n’abana 25.
Muganga wa leta ushinzwe gusuzuma imirambo, Richard Njoroge, yabwiye abanyamakuru ko isuzuma ry’iyi mirambo ritangira kuri uyu wa gatatu, mu gihe hari abasaba ko hamenyekana byihuse ba nyir’iyo mirambo.
Njoroge yavuze ko iyo mirambo irimo iy’abantu bakuru barindwi n’abana 25″, abana bakaba ari impinja n’abari bakiri mu nda ya nyina. Hari n’ibice byinshi by’imibiri byakuwe aho hantu.
Yongeyeho ko imwe mu mirambo isa nkaho yaturutse mu bitaro no mu buruhukiro bw’imirambo ariko ko ibyo bizamenyekana nyuma yo gusuzuma imirambo.
Yavuze ko ibisigazwa by’abantu bakuru byangiritse cyane, naho iby’abana bikaba byo bitarangiritse cyane, avuga ko ibyo byagaragaje ko bapfuye mu bihe bitandukanye.
