AmakuruUbumenyi

Kenya: Imiryango 327 yakoze ubukwe rusange mbere y’igisibo cya Ramadhan

Imiryango 327 iturutse mu turere twa Kwale, Mombasa na Kilifi, two mu burasirazuba bwa Kenya, yasezeranye mu muhango wabereye muri Pariki ya Kwale Baraza, mu gikorwa cyabaye kimwe mu bukwe rusange bunini bwabaye muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye mu gikorwa ngarukamwaka kimaze imyaka itandatu gikurikirana, uyoborwa n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kwale, Sukyan Omar Hassan. Ubu bukwe bwabaye iminsi mike mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan mu idini ya Islam, bukaba bwaratangijwe n’umudepite uhagarariye Intara ya Matuga.

Uyu mudepite yasobanuye ko ubukwe rusange bugamije kugabanya umutwaro w’amafaranga menshi asanzwe asabwa mu mihango y’ubukwe, cyane cyane inkwano nyinshi ababyeyi b’abakobwa bakunze gusaba mbere yo kwemera ishyingirwa ry’abana babo.

Sheikh Athman, wari uyoboye uyu muhango w’isezerano ry’ubukwe, yavuze ko mbere yo gushyingirwa mu buryo bwemewe n’idini, abashakanye baba bafatwa nk’ababana bitemewe, bikaba ari icyaha mu nyigisho za Islam.

Uyu muyobozi w’idini, akaba n’umukozi mu bucamanza bwa Kenya, yanenze ingeso yo kubana idashingiye ku ishyingiranwa, avuga ko n’ubwo ibibazo by’ubukungu byiyongereye, bitagomba kuba impamvu yo kwirengagiza amahame y’idini. Yanasabye ababyeyi n’abayobozi b’idini gushishikariza urubyiruko kugendera ku murongo mwiza.

Yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’ingirakamaro cyane gifasha urubyiruko rudafite ubushobozi bwo gutegura ubukwe buhenze”.

Kadhi, umwe mu bakuru b’idini ya Islam, yibukije ko kwandikisha ishyingiranwa mu buryo bukurikije amategeko n’inyigisho z’idini ari ingenzi mu kwirinda amakimbirane n’ibibazo byaturuka ku mashyingiranwa atemewe.

Bamwe mu basezeranye (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *