Kenya: Umukobwa yapfiriye mu gitaramo cya “Asake”
Abayobozi bo muri Kenya batangarije BBC ko umuntu umwe yitabye Imana azize umuvundo wabereye ku kibuga cya Nyayo Stadium i Nairobi, mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats wo muri Nigeria, Asake.
Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Michael Muchiri, yavuze ko ibi byabaye ku wa Gatandatu, ariko nyuma ibintu bikaza gutuza maze abafana bagakomeza kwinjira mu kibuga, igitaramo kigakomeza nk’uko byari byateganyijwe.
Yasobanuye ko nubwo nyuma byaje gusubira mu murongo, habaye ibyago byo gupfa k’umukobwa wari ufite imyaka 20, wakandagiriwe hafi y’aho abantu binjirira ku kibuga.
Polisi ntiyigeze itangaza umubare w’abakomeretse, ivuga ko amakuru bafite yemeza ko hapfuye umuntu umwe gusa.
Nyina w’uwo mukobwa wapfuye yatangaje ko umuryango usaba ko habaho ubutabera.
Abinyujije mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje akababaro ke, abaza abateguye igitaramo uko byagenze ngo umwana we ahitanwe n’ibyabaye, ashimangira ko asaba ubutabera ku mwana we.
Umuryango n’inshuti z’uwapfuye basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyabaye n’ababigizemo uruhare baryozwe.
Mu itangazo yasohoye ku wa Mbere, umuhanzi Asake yagaragaje ko ababajwe cyane n’ayo mahano, avuga ko umutima we uri kumwe n’umuryango, inshuti n’abakunzi ba Karen Lojore, anongeraho ko azagira uruhare mu bikorwa bigamije gusobanukirwa neza icyabaye, kandi ko ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa.
Polisi ya Kenya yatangaje ko iperereza rikomeje. Iki gitaramo cy’Asake na Gabzy Live in Nairobi cyari cyateguwe na Tukutane Entertainment, na bo batangaza ko bari gikorana n’inzego za leta mu gushaka kumenya impamvu n’uko ibyabaye byagenze.
Amakuru yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari imirongo miremire y’abantu bari bategereje kwinjira muri iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku 30,000.
Umunyamakuru w’Umunya-Kenya ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, Immanuel Ndungu, wavuze ko yari ahari, yagaragaje impungenge ku miterere y’uburyo bwo kwinjira mu kibuga no ku mikorere yo kugenzura imbaga.
Mu mashusho yashyize kuri Instagram, yavuze ko gutinda kwinjiza abantu byatumye bamwe bagerageza kwinjira ku ngufu, bikaba byaratumye habaho umuvundo no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano.
Tukutane Entertainment, yateguye iki gitaramo, isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi bakomeye barimo Tems, Rema na Sauti Sol.
Turabibutsa ko mu Kuboza 2022, mu gitaramo Asake yari arimo muri Brixton Academy i Londres, habaye undi muvundo wahitanye nibura abantu babiri.
