AmakuruPolitiki

Kenya: Umuryango urasaba ibisubizo ku rupfu rw’umuvandimwe wiciwe muri Ukraine arwanira Uburusiya

Umuryango wo muri Kenya uri mu gahinda n’akajagari, uri gusaba ubufasha kugira ngo ucyure umurambo wa mwene wa bo wapfiriye muri Ukraine, aho bivugwa ko yari yaragiye kurwanira Uburusiya.

Clinton Nyapara Mogesa, wari ufite imyaka 29, yari yavuye muri Kenya mu 2024 ajya gushakira akazi muri Qatar. Nyuma y’igihe gito, yaje kubwira umuryango we ko yari agiye mu Burusiya, aho bivugwa ko yaje kwinjizwa mu gisirikare.

Ku wa Gatandatu, ubuyobozi bwa Ukraine bwatangaje ko Mogesa yapfiriye mu Ntara ya Donetsk, mu burasirazuba bw’igihugu, mu gitero cyiswe icy’“abakurutu”, uburyo Uburusiya bukoresha bwo kohereza ku rugamba abasirikare benshi badafite imyitozo ihagije, hagamijwe kunaniza ingabo za Ukraine hashingiwe ku bwinshi bw’abarwanyi. Ubu buryo bwatumye Uburusiya butakaza abasirikare benshi abandi barakomereka.

Abategetsi ba Ukraine bavuze ko umurambo wa Mogesa utatwawe n’ingabo z’Uburusiya, kandi ko yasanganywe impapuro z’inzira z’abandi Banya-Kenya babiri, ibintu byakomeje kongera impungenge ku buryo Abanya-Kenya binjizwa mu ntambara.

Vincent Okemwa, mubyara wa Mogesa, yavuze ko umuryango watunguwe bikomeye n’iyo nkuru. Yasobanuye ko amakuru y’urupfu rwe yabanje kumenyekana binyuze ku muntu bakoranye, mbere y’uko atangazwa ku mugaragaro.

Okemwa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Mogesa yari yarababwiye ko agiye mu Burusiya avuye muri Qatar, ndetse ko bavuganaga ubwo yari ari mu mahugurwa yamaze ibyumweru bitatu. Icyakora, nyuma ya ho ntibongera kumva amakuru ye, kuko inshuro ya nyuma bavuganye yari ku itariki ya 28 Ukwakira 2025.

Umuryango we uvuga ko uri mu bihe bikomeye cyane, cyane ko se wa Mogesa yari yaragurishije isambu kugira ngo amufashe kubona itike imujyana muri Qatar, amufata nk’icyizere cy’ejo hazaza h’umuryango.

Joel Mogere, umuvandimwe wa Mogesa, yavuze ko urupfu rwe rwabahungabanyije bikomeye, kuko yari imfura kandi ari we wari uhetse imibereho y’umuryango. Nyina, Mellen Moraa, urembejwe na diyabete, yavuze ko umuhungu we yamufashaga kubona imiti no kumwitaho, none akaba atazi uko ubuzima bwe buzagenda, asaba Leta ya Kenya kumufasha.

Iki kibazo kije mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ku Banya-Kenya bajyanwa mu ntambara yo muri Ukraine binyuze mu masezerano y’akazi atizewe. Mu kwezi gushize, leta ya Kenya yatangaje ko Abanya-Kenya 18 barwaniraga Uburusiya batabawe bagatahukanwa.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Vocal Africa, watangaje ko uri gukurikirana amakuru y’Abanya-Kenya nibura 18 bapfuye cyangwa baburiwe irengero, usaba leta kugenzura neza iyo mibare, kuko ishobora kuba irenze iyo izwi.

Nubwo leta ya Kenya itaremeza ku mugaragaro ko hari abaturage bayo bapfiriye muri Ukraine, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yatangaje mu Gushyingo 2025 ko Abanya-Kenya hafi 200 bazwi ko barwanira Uburusiya, kandi ko hakomeje ibikorwa byo gushishikariza abandi kwinjira muri iyo ntambara.

Ukraine ivuga ko abantu barenga 1,400 bo mu bihugu 36 byo muri Afurika bahawe akazi ko kurwanira Uburusiya. Icyakora, na Ukraine ubwa yo yigeze kunengwa ku kugerageza kwinjiza abanyamahanga barimo n’Abanyafurika mu ngabo za yo.

Ku wa Gatandatu, ubutasi bwa Ukraine bwaburiye abanyamahanga kwirinda kujya mu Burusiya cyangwa kwemera akazi kahavugwa, buvuga ko bishobora guteza ibyago bikomeye byo gushyirwa ku gahato mu ngabo zidafite imyitozo ihagije, bikagabanya cyane amahirwe yo kurokokoka.

Clinton Nyapara Mogesa, Umunya-Kenya waguye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *