Kenya: Urukiko rwahagaritse by’igihe gito amasezerano yo kurinda amakuru hagati ya Kenya n’Amerika
Urukiko Rukuru rwa Kenya rwafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo amasezerano yo gutanga inkunga mu buvuzi agera kuri miliyari 2.5$ Kenya iherutse gusinyana na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kubera impungenge zerekeye umutekano w’amakuru y’abaturage ba no.
Iki cyemezo cyaje nyuma y’ikirego cyatanzwe n’ihuriro ry’abarengera inyungu z’abaguzi (Cofek), kivuga ko ayo masezerano ashobora gutuma amakuru yihariye y’abaturage ashyirwa hanze cyangwa agasangizwa mu buryo budakurikije amategeko.
Urukiko rwategetse ko nta nzego za leta zemerewe gukora icyo ari cyo cyose kijyanye no gushyira mu bikorwa ayo masezerano, cyane cyane aho avugwamo kohereza, guhererekanya cyangwa gukwirakwiza amakuru y’ubuzima, indwara cyangwa andi makuru bwite ajyanye n’ubuzima bw’abantu.
Ayo masezerano ni kimwe mu byo ubutegetsi bwa Donald Trump burimo gushyiraho mu bihugu bitandukanye by’Afurika mu rwego rwo guhindura politiki y’inkunga, aho Amerika ishaka gukorana na za guverinoma aho kunyura mu miryango itanga ubufasha.
Mu masezerano Kenya yasinye, Amerika yemeye gutanga miliyari 1.7$, Kenya na yo ikagira uruhare rwa miliyoni 850$, ndetse ikagenda ifata inshingano nyinshi mu guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Mu muhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano, umunyamabanga wa Leta y’Amerika, Marco Rubio, yayise “akataraboneka”. Amasezerano nk’ayo kandi amaze gusinywa n’u Rwanda, Lesotho, Liberia na Uganda.
Nyamara muri Kenya, ayo masezerano yateje impungenge zikomeye ku mutekano w’amakuru yihariye y’ubuzima bw’abaturage.
Abatavuga rumwe n’ayo masezerano barimo n’iryo huriro Cofek bavuga ko ashobora guha Amerika inzira yo kubona amakuru y’ibanga y’ubuvuzi bw’abantu, nk’amakuru y’indwara ya VIH/SIDA, igituntu, n’inkingo, bityo bikaba byatuma Kenya itakaza ububasha ku miyoborere y’ubuzima n’ikoranabuhanga by’igihugu.
Urukiko Rukuru rwa Kenya rwasabye ko ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rihagarikwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza ruzatangirira mu mizi.
Perezida William Ruto yahumurije abaturage avuga ko ayo masezerano yarebweho n’Umucamanza Mukuru wa leta mu kugira ngo barebe ko atabangamira amategeko arengera amakuru bwite y’Abanya-Kenya. Leta y’Amerika yo ntiragira icyo itangaza ku birebana n’izo mpungenge.
Urubanza ruzasubukurwa ku wa 12 Gashyantare 2026.
