Kicukiro: Abantu bariye imboga batamenyereye, umwe ahita apfa, batatu bajyanwa mu bitaro
Abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Kanogo, Akagari ka Rwimbogo, Umurenge wa Nyarugunga w’Akarere ka Kicukiro bahawe akazi ko gutunda ifumbire barangije basoroma ibyatsi bitiranyije na “choux-fleurs” bajya kubiteka maze mu babiriye umwe ahita yitaba Imana.
Abo bagabo bari bahawe ikiraka ni Gafaranga Alexis uzwi ku izina rya Zakayo w’imyaka 46 ukomoka mu Karere ka Ngorororero na Nyirimanzi Jean Pierre w’imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Nyamagabe nk’uko TV1 ibitangaza.
Ubwo bari bamaze gutunda ifumbire mu masaa sita ni bwo basoromye ibyatsi bazi ko ari “Choux-fleurs” babijyana aho Dushimimana Daniel w’imyaka 33 ukomoka i Musanze na Jean Claude Ngayaberuye babumbiraga amatafari.
Bahageze batetse ibirayi bavanze na bya byatsi maze bamaze kurya bose bamererwa nabi kugeza ubwo Dushimimana Daniel yapfuye ageze kwa muganga.
Ejo hashize ku wa Gatatu ubwo bari mu Bitaro bya Masaka basobanuriye umunyamakuru uko byagenze.
Umwe Ati: “Nuko turasoroma dushyira mu birayi n’ibishyimbo na karoti, bihiye turarya, tukumva biraryoshye, bamqe bahita bajya kuryama. Nuko bicuye njye n’undi umwe dutangira kugwirirana njye mpita njya kuruka byose ndabigarura”.
Undi na we yagize ati: “Njyewe byahereye mu mutwe nzunga isereri, mu maso sinabonaga. Ubu turi koroherwa numvise bavuga ko mu kanya bashobora kudusezerera”.
Abatuye muri aka gace bavuze ko batunguwe no kumva abantu bishwe n’ibi byatsi bitiranyije n’imboga za “Choux-fleurs”. Bakomeza bavuga ko bisize isomo ryo kwirinda kurya ibyo batazi niba biribwa. Ndetse bashishikariza abantu ko aho babona ibyo byatsi bajya babirandura kuko birimo uburozi.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Masaka, Dr. Jean Damascene Hanyurwimfura yabwiye TV1 ko umwe yapfuye ariko abandi bavuwe bagakira ndetse bagasezererwa bagataha. Gusa avuga ko mu bizamini byafashwe nta cyagaragayemo ariko bagikurikirana.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.
