Kigali: Amayobera ku rupfu rw’umugabo wapfuye apfukamye acigatiye ihaho
Nsengiyumva Jean Pierre wari utuye mu Kagari ka Gahanga, Umurenge wa Gahanga w’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yapfuye urupfu rw’amayobera kuko basanze yapfiriye hafi y’urugo rwe apfukamye kandi afite ihaho.
Nk’uko tubikesha BTN TV, ngo uyu mugabo yari asanzwe akora akazi k’ubwatatsi (gushaka abagenzi) muri gare ya Nyanza (Kicukiro).
Umugore w’uyu mugabo ngo yaramutegereje nijoro aramubura maze abwira muramu we bakoranaga akazi kamwe ko kwataka, wari waraye aho kuza kumuha amakuru namubona.
Muramu we yagize ati: “Twakoranaga ariko ejo nari nakoreye i Bugesera gusa mu bisanzwe twakundaga kuba turi kumwe. Iyo nabonaga bwije cyangwa imvura yaguye nazaga kwirarira hano iwe kuko ni kwa mushiki wanjye. Nabyutse mugitondo ngiye mu kazi ni bwo mushiki wanjye yambwiye ati: ‘Numubona uze kumpamagara umpe amakuru dore yaraye adatashye’. Ngisohoka nsanga ari hano munsi y’urugo mukozeho nsanga yagagaye”.
Abaturanyi be na bo bavuga ko basanze umurambo wa nyakwigendera iruhande rw’iwe, ariko bagahamya ko nta bindi bibazo yari afite, byaba iby’uburwayi cyangwa ibindi byamuteza urupfu.
Uyu yagize ati: “Hari nka saa kumi n’ebyiri za mugitondo, mukuru wanjye ampamagara amabwira ngo nintabare Mama Belyse kuko ngo Papa Belyse (Nsengiyumva) yitabye Imana. Yari umuntu mwiza nta makimbirane yagiranaga n’umudamu we cyangwa abaturanyi”.
Mu marira menshi n’ikiniga, umugore wa nyakwigendera yavuze ko ari we wari utunze urugo ndetse ngo ubwo bamusangaga hafi y’urugo yapfuye, yari afite agafuka karimo ibyo yari yahashye.
Yagize ati: “Amakuru y’urupfu rw’umugabo wanjye twayamenye mugitondo ubwo twasangaga yapfiriye hariya ku irembo. Dusanga apfukamye yapfuye, afite agafuka karimo ibyo yari yahashye. Nta ndwara yari afite ndetse nta n’impanuka yari yakoze ngo akomereke”.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru, mu gihe Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, batangiye iperereza ku rupfu rwe.
Nsengiyumva asize umugore n’abana babiri.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru mu buryo burambuye.
