Kigali: Baheka umubyeyi mu ngobyi ya Kinyarwanda kubera iyangirika rikabije ry’umuhanda
Abatuye n’abakoresha umuhanda uva i Nyamirambo ahazwi nko ku Ryanyuma werekeza i Fazenda ukagera ku biro by’Umurenge wa Kigali i Mwendo, baratabaza, basaba ko uyu muhanda wakorwa byihuse kubera iyangirika rikabije ribangamira urujya n’uruza.
Ni umuhanda wangiritse bikomeye utatandukanya n’igisoro hamwe n’amabuye ashinyitse ku buryo ugenze nabi ikinyabiziga gishobora kurenga umuhanda ukabirinduka mu mpinga ukisanga mu mubande.
Abaturage bakoresha uyu muhanda baganiriye na Kigali24, bavuga ko umaze igihe kirekire wangiritse cyane, ku buryo wageze aho ugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage. Bakomeza bavuga ko biteye isoni n’agahinda kubona umuhanda wo mu murenge witirirwa umurwa mukuru w’igihugu wangirika bene aka kageni ariko abayobozi bakawurenza ingohe.
Uyu yagize ati: “Rimwe na rimwe tugwamo iyo imvura yaguye. Bawudukoreye byadufasha. N’iyo wenda bashyiramo amabuye kuko biteje ikibazo”.
Undi na we ati: “Ntabwo bikwiriye pe! Ahantu hari umurenge ntabwo bikwiriye.

Hari n’uwavuze ko uyu muhanda ari ingenzi kuko ubahuza n’uduce twinshi dutandukanye, ari na byo baheraho bavuka ko kuwukira ari ingenzi.
Ati: “Urabona uyu muhanda uduhuza na Nyamirambo, Norvège na Nyabugogo. Rero, uramutse ukozwe ni bwo iterambere ryarushaho kugera iwacu. Iyo umubyeyi afashwe n’inda nta bundi buryo bukoreshwa uretse kumuheka mu ngobyi kuko imodoka ntiyahagera”.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko hari gahunda yo gukora imihanda itandukanye mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Ni akazi dukora buri mwaka, tubikora dukurikije uko ingengo y’imari iboneka. Kandi intego dufite ni uko 2029, imihanda yose izaba yarangiye. Dufite imihanda itari mike ariko abaturage bashonje bahishiwe, tuzabigeraho”.
Ikibazo cy’umuhanda ntikigaragara muri uyu Murenge wa Kigali gusa kuko na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aherutse ku kigarukaho mu Nteko Rusange y’Umuryango RPF-Inkotanyi asaba Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’izindi nzego bafatanya gukurikirana imihanda yangiritse.


