AmakuruImyidagaduro

Kigali: Hashojwe ibikorwa by’ubucuruzi by’igihe gito

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2026, hashojwe ibikorwa by’ubucuruzi by’igihe gito byabereye mu busitani bw’Umujyi wa Kigali mu rwego rwo gusoza neza iminsi mikuru ya Noheli na Bonaname.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutuma abanyakigali badusuruka mu birori bisoza umwaka wa 2025 binjira muri 2026.

Yagize ati: “Aha duhagaze murabizi ko mu minsi ishize hari ibibati bihakikije, ni muri rwa rwego dushishikariza abantu bafite ikibanza mu mujyi cyane cyane mu mujyi rwagati, mu gihe batarabona uko babyaza umusaruro icyo kibanza bijyanye n’igishushanyo mbonera baba bahateye ibiti n’ibyatsi, hskagira uruhare mu gusa neza k’umujyi wacu”.

Emma Claudine akomeza avuga ko bashimira umufatanyabikorwa Nyirangarama wafashije mu gususurutsa umujyi mu gihe cy’iminsi mikuru kuko Kigali igirwa n’abayituye hamwe n’abashiramari.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine, ari kumwe na Sina Gérard (Ifoto : Kigali24)

Sina Gerard yatangaje ko nubwocibyo bikorwa byashojwe, abatemberera muri ubu busitani batazigera babura icyo kunywa gikorwa n’uruganda ‘Entreprise Urwibutso’.

Ati: “Nshimira leta y’ubumwe iba yampaye umwanya wo gushyigikira igitekerezo mba nagize cyane cyane tuzenguruka mu gihugu hose uhereye za Rusizi, Rubavu, mu mujyi, Gicumbi, Musanze, kuri Nyirangarama nyirizina aho twifatanyije n’Abanyarwanda kurasa umwaka mushya”.

Ibi bikorwa byatangiye mu Kuboza 2025, aho bizajya bihora bikorwa mu gususurutsa umujyi buri mwaka.

Ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo (Ifoto,: Kigali24)
Mu Mujyi wa Kigali ahaberaga ibikorwa by’ubucuruzi by’igihe gito (Ifoto: Kigali24)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *