AmakuruUbumenyi

Kigali: Indaya yinjiranye n’umusore muri “lodge” imusigamo ari intere aruka amaraso

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026 ni bwo indaya yinjiranye n’unusore muri “lodge” iherereye ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge maze indaya isigamo wa musore ari intere aruka amaraso.

Ubwo BTN TV dukesha iyi nkuru yageraga kuri iyo “lodge” bahasanze abaganga n’imbangukiragutabara, umurwayi bamaze kumushyira muri iyo modoka.

Bamwe mu baganiriye n’iyi televiziyo, banagize uruhare mu guterura iyo ndembe, bavuze ko ari umukobwa wasambanyijwe.

Uyu yagize ati: “Baje badukura aho twari turi nk’abakarani, baratubwira ngo: ‘Dushaka ko muduteruza umuntu nukamugeza ku mbangukiragutabara’. Babonye biri bube akavuyo baratwirukana ariko hose twari twahageze no mu nzu yari yavuye amaraso. Uwo bari kumwe yamaze kumurongora abonye ibibaye aracika ngo: ‘Ni Umugande wari yanyoye bya binini bituma umuntu asambana cyane nk’igihasha'”.

Undi na we yagize ati: “Amakuru numvise ni uko uriya mukobwa yari kumwe n’abagabo batatu. Umwe yavuyeho, uwa kabiri ajyaho, uwa gatatu amuhwereraho. Abasore babiri ngo bahise bagenda, hafatwa uwa gatatu “.

Aba baturage bavuga ko igituma abenshi bishora mu buraya, ari ubukene.

Uretse ibyo kandi hari n’umumotari wavugaga ko yari yatwaye uwo mukobwa amukuye Kicukiro akaba yagiye atamwishyuye bituma yimyiza imoso.

Ati: “Uwo mugore rero ni jye umuzanye muvanye i Gahanga muzanye hano Nyabugogo. Tugeze hano arambwira ngo agiye ahaba amacumbi hazwi nko kwa ‘Focas’ ngo araje ayazane, ndategereza ndaheba. Muri iyi minsi abamotari twaragowe kuko turi gutwara abakora ubusambanyi bakagenda batatwishyuye”.

Nubwo bavuze gutyo, ushinzwe umutekano kuri banki ituranye n’iyi lodge avuga ko ari umugabo wari usanzwe acumbitse mu iyi lodge warembeyemo, ba nyiri lodge bagahamagara kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yakuyeho urujijo maze atangaza amakuru y’impamo ati: “Amakuru dufite ni uko bahamagaye polisi bavuga ko hari umusore uremveye muri lodge iri Nyabugogo. Polisi, abandi bashinzwe umutekano n’inzego z’ibanze bahageze basanga koko ni umusore uri kuruka amaraso ariko hakaba hari umukobwa wari winjiyemo hanyuma arahamusiga. Umusore yajyanywe kwa muganga. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye ubwo burwayi. Hari gushakishwa umwirondoro w’uwi mukobwa kugira ngo na we abazwe uko byagenze”.

Uyu mukobwa ari gushakishwa ngo atange amakuru mu gihe uwo musore yajyanywe kwa muganga ngo yitabweho. Nihagira amakuru yisumbuyeho kuri iyi nkuru tuzayabatangariza.

Abantu benshi bari bashungereye inyubako irimo iyo lodge (Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya BTN TV)

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *