ImyidagaduroShowbiz

Kigali: Kirikou agiye gutaramana n’abarimo Davis D na Bushali mu gitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin

Umuririmbyi w’umurundi uri mu bagezweho muri iki gihe, Kirikou Akili, agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo cyihariye cyiswe “Let’s Celebrate” kizabera muri Mundi Center ku wa 19 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo kizaba ari umwanya wihariye wo gususuruka ku bakunzi be nyuma y’igihe kinini Kirikou amaze akorera ibitaramo hirya no hino ku isi.

Umukundwa Joshua uri gutegura iki gitaramo, yabwiye InyaRwanda ko iki gikorwa kitazaba kigamije gusa kwidagadura, ahubwo kiganisha no ku kwishimira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu by’imikino, umuco n’imyidagaduro.

Yagize ati “Abahanzi bazitabira iki gitaramo harimo Davis D, Bushali, Yampano, Diez Dolla, ndetse hazacuranga Dj Brianne. Turashaka ko abakunzi b’umuziki bazaryoherwa n’imyidagaduro y’akarusho, bibafashe gususuruka no kwishima.”

Akomeza agira ati “Let’s Celebrate” ni igitaramo cyo kwishimira intambwe igihugu cyateye, ndetse no gutegura abantu ku bindi birori by’imyidagaduro bizakurikiraho. Iki gitaramo ni icya mbere mu gikorwa kizajya kiba buri kwezi cyiswe ‘Let’s Celebrate’. Mu bihe byashize twakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, mu minsi iri imbere tuzakira Shampiyona y’Iteramakofe; ni uburyo bwo gushimira ibyo twagezeho twese hamwe.”

Yanavuze ko iki gitaramo cyateguwe inkunga na Be One Gin. Yagize ati “Igitaramo cyatewe inkunga na Be One Gin mu rwego rwo kwishimira icupa rinini imaze iminsi ishyize ku isoko. Ikindi n’uko Be One Gin ariyo yatumye Kirikou agiye kuza i Kigali.”

Iki gitaramo kizaba umwanya mwiza ku bakunzi ba Kirikou n’abandi basanzwe bakunda umuziki wo ku rwego rwo hejuru, kuko kizahuza impano zitandukanye z’umuziki nyarwanda n’uw’akabyiniro.

Abitabira bazishimira injyana zinyuranye, ibihangano bishya by’abahanzi, ndetse n’imyidagaduro itandukanye izatuma iri joro ribahindukira iry’ibyishimo.

Ku bakunzi ba Kirikou Akili, Davis D na Bushali, iki ni igitaramo kitazibagirana, giteganyijwe gutanga umunezero, umuziki w’akarusho n’imyidagaduro idasanzwe ku wa 19 Ukwakira muri Mundi Center i Kigali.