Kigali-Muhima: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu eshatu zirimo ituwemo
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, ni bwo hamenyekanye inkongi y’umuriro yaraye yibasiye inzu eshatu ziherereye mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.
Izi nzu uko ari eshatu, ebyiri muri zo zacururizwagamo mu gihe indi imwe yari ituyemo umuryango.
Izi nzu zose zahiye zirakongoka ntihagira ikintu na kimwe baramura nk’uko ababonye iby’iyi nkongi babitangaje ubwo baganiraga na Kigali24.
Uyu yagize ati: “Twagize amahirwe tubona ubutabazi bwihuse, ariko nkeka ko ikibazo cy’inkongi gituruka ku Kigo Gishinzwe Ingufu (REG) kubera ko na nyuma y’uko hashya, twumvise kuri iyi poto dufatiraho umuriro hari ibintu biri guturikamo. Hashize n’igihe umuriro uza, wongera ugenda, nkeka ko ari ikibazo cya REG”.
Undi na we yagize ati: “Twagiye kubona, tubona harafashwe nka saa yine z’ijoro. Kizimyamoto iba ije kuhazimya. Nta muntu wahiriyemo uretse ibikoresho byarimo nk’amafirigo n’ibindi byangiritse”.
Uretse ibyo kandi hari abavuze ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe na ‘installation’ mbi kandi ishaje.
Aba baturage bakomeza bavuga ko uyu muryango wibasiwe n’inkongi, wakagombye kugobokwa nubwo ku bw’amahirwe nta wahatakarije ubuzima ariko bagahabwa ahandi baba barambitse umusaya.
Ati: “Umuntu aba yatewe atiteguye, ndumva ibyo ari byo byose leta ni umubyeyi ifite abaturage mu nshingano, ibyo ari byo byose leta ifite icyo yafasha na yo yahagera kuko iki ni nk’ikiza kandi ibiza ntibiteguza”.
“Umuturanyi yatewe atiteguye kandi ngira ngo umuturage ari ku isonga mu gihugu cyacu, uko biri kose leta ishobora kugira ikintu imuha kugira ngo abashe kwisuganya kuko ibintu byose byahiye usibye intebe basohoye hanze”.

Aya makuru yashimangiwe n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, aho yavuze ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe, iyi nkongi yaturutse ku guhura kw’insinga z’amashanyarazi zitagombye guhura.
Yagize ati: “Ni inkongi yibasiye inzu y’uwitwa Nikuze Aurelie yari ifite imiryango itatu itandukanye yo guturwamo ariko hakabamo n’umuryango wacururizwagamo ibintu bitandukanye birimo inzoga n’ibiribwa. Iyo nkongi yaturutse mu gice cy’inyubako cyakorerwagamo ubucuruzi. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ryahise rijya kuhazimya, inkongi itarafata andi mazu cyangwa ngo yangize ibintu byinshi”.
Yavuze ko hari ibintu byangirikiyemo cyane cyane muri icyo gice cy’ubucuruzi birimo amakaziye y’inzoga, televiziyo, umuceri n’isukari ndetse hari n’amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’igice yahiriyemo. Ahandi habagamo abantu hahiriyemo ibitanda, amafirigo ndetse n’imyenda yo kwambara.
Yongeyeho ko ubusanzwe inzu yari yaragenewe guturwamo ndetse no gukorerwamo ubucuruzi ariko akavuga ko icyateye inkongi ari insiga z’amashanyarazi kuko insinga z’amashanyarazi ziba zaremerewe ku nzu yabanje guturwamo nyuma igashyirwamo n’ibikorwa by’ubucuruzi, ari na yo mpamvu avuga ko byaturutse ku u guhura kw’insinga z’amashanyarazi zitagombye guhura.
CIP Gahonzire yagiriye inama abakodesha n’abubaka avuga ko bakwiye kwitondera ibikoresho bakoresha cyane cyane insinga bakajya bareba insinga zijyanye n’igihe ndetse no kuvugurura izishaje.
Kugeza ubu, agaciro k’ibyatikiriye muri iyi nkongi ntabwo iramenyekana aho abaturage basaba ko bakagombye gukurikirana iby’iyi nkongi ndetse REG ikaba yatanga ubwishyu byihuse kugira ngo uwakoraga ubucuruzi ataza gukomwa mu nkokora ndetse n’umuryango wari ucumbitsemo ukabura aho uba.


