Kigali-Rwezamenyo: Indaya yapfuye mu buryo bw’amayobera
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, ni bwo hamenyekanye urupfu rw’indaya yitwa Zainabu wo mu Mudugudu w’Indatwa Akagari ka Rwezamenyo I, Umurenge wa Rwezamenyo w’Akarere ka Nyarugenge.
Abaturanyi ba Zainabu baganiriye na Kigali24, bavuze ko yabanje gukomangirwa na bagenzi be bari bahuje akazi ngo abatize telefone bahamagare ariko baza gusanga iwe hafunguye bakeka ko yaba yibwe, bahuruza inzego bwite za leta n’abashinzwe umutekano.
Umwe muri bo yagize ati: “Hari mu masaa cyenda numva abadamu bari gukomanga iwe bamuhamagara ngo nabahe ama-inite bumva ntabitabye. Umwe aravuga ati: ‘Zainabu bashobora kuba bamwibye’. Bakomeje barakomanga umwe ahiritse urugi rurakinguka bahita bamubona ari mu ishuka yapfuye, bahita bahamagaza abayobozi”.
Undi na we wari n’inshuti ye yagize ati: “Twahamagaje abayobozi, bahageze Polisi ni yo yinjiye, isanga yapfuye. Ariko ntawamenye igihe yapfiriye kuko ntitwigeze twumva ataka. Abaturanyi be twese twumiwe tugwa mu kantu. Ubusanzwe yakoraga akazi ko kwicuruza. Nta kindi kintu yakoraga yari indangamirwa gusa”.
Ku rundi tuhande hari abavuga ko uburyo indaya zikomeje kugenda zipfa bimeze kimwe n’uko byagenze mu myaka ya za 2016 bagasaba ko hari icyakorwa mu gukumira impfu nk’izi.
Ati: “Nkunda kuvuganira abantu bakora umwuga w’uburaya kuko bahura n’imbogamizi nyinshi n’abana babyara. Mbona ari ibintu byagarutse nk’ibya 2016 kuko ni impfu zimaze kuzenguruka mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali kandi ugasanga bapfa mu buryo bumwe”.
Hari n’abavuga ko uburaya ari bubi ababukora bakwiye kubureka kuko ngo usanga harimo abagira akaboko karekare bakiba bo baryamanye cyangwa bakabanduza indwara zitandukanye abagabo babimenya bakaza kwihorera muri ubwo buryo.
Zainabu asize abana babiri, aho abaturanyi be bibaza ku mibereho ya bo bagasaba ko leta yagira icyo ibafasha ndetse ikanagira uruhare mu ishyingurwa rya nyakwigendera.


