AmakuruUbuzima

Kigali: Umugore w’imyaka 34 yemeye icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 14 inshuro 2

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo yemeye icyaha cyo gusambanya inshuro ebyiri umwana w’umuhungu w’imyaka 14 y’amavuko akamushukisha 1000Frw ngo atabivuga.

Uyu mugore yisobanuye mu rukiko avuga ko uyu mwana ari we wamusabye ko basambana, dore ko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza “Uburaya”.

Uyu mugore yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ku cyaha bivugwa ko yakoze tariki 31 Ukuboza 2025 na tariki 03 Mutarama 2026.

Ibi byabereye mu Mudugudu Karenge, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Jali, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri ayo matariki, uyu mugore “yasambanyije uyu mwana nyuma akamushukisha amafaranga 1000 Frw kugira ngo atazabivuga.

Uregwa yaburanye yemera icyaha agaragaza ko uwo mwana ari we wamusabye ko basambana kuko we asanzwe akora akazi ko kwicuruza (uburaya)

.Nyuma yuko kumva ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa n’Ubushinjacyaha muri uru rubanza, Urukiko rwahise rurupfundikira, rwanzura ko umwanzuro warwo uzasomwa ku itariki ya 23 Gashyantare 2026.

Itegeko rivuga ko umuntu wese ukorera umwana igikorwa icyo ari cyo cyose gishingiye ku gitsina, nko gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, cyangwa gukora ikindi gikorwa cyose kigamije ishimishamubiri, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Iyo umwana ari munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa.

Naho iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byateye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano na bwo kiba igifungo cya burundu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *