Kigali: Umunyamahanga yapfiriye muri “lodge”
Umunyamahanga w’umuzungu yapfiriye mu cyumba cyo gucumbikamo by’igihe gito (lodge), giherereye mu Kagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge, mu buryo butunguranye.
Abaturage baganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze ko babonye imbangukiragutabara yerekeza kuri ayo macumbi bakayikurikira, bahagera bakumva abaganga babwira ba nyir’ayo macumbi ko uwo muzungu yamaze gushiramo umwuka.
Umwe muri abo baturage yagize ati: “Twabonye imbangukiragutabara inyura aha, natwe turayikurikira ngo tujye kureba ibyabaye. Baratubwira ngo ni umuzungu wari umeze nabi. Imbangukiragutabara ihita isohoka bavuga ngo umuntu byarangiye. Natwe duhita tugaruka aha ku muhanda”.
Undi na we yagize ati: “Umuntu yagagaye, yari umuzungu. Yari umuzungu w’umusore mwiza. Natwe twaje dusanga inkeragutabara n’abandi bayobozi bahari. Yaguye mu ‘ilodge’”.
Abaturage bavuga ko ubusanzwe aya macumbi akora mu buryo butemewe n’amategeko kuko ngo nta cyapa kiyaranga gihari.
Umwe mu baturage yagize ati: “Uriya na we aba aciriritse. Abaganga ni bo bavuze ko yapfuye. Yagombaga kujya muri hoteli akirinda kujya ahantu hatemewe nka hariya hatari icyapa”.
Aya makuru kandi yshimangiwe n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire.
Yagize ati: “Ni byo amakuru twayamenye mu masaa munani ko hari umunyamahanga wapfiriye muri lodge iherereye mu Mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro, Umurenge wa Muhima. Ikaba ari amacumbi yitwa ‘Kiyovu Residence Lodge’. Twahamagawe na ba nyira ho ko hari umuntu urembeyemo, twoherezayo imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze kwitaba Imana”.
Yakomeje avuga ko icyakurikiyeho ari ugutangira iperereza kugira ngo henyekane icyamwishe. Ndetse anavuga ko Polisi, RIB n’izindi nzego bahise bahagera kugira ngo bafate ibimenyetso bya gihanga kugira ngo byifashishwe mu kumenya icyamuhitanye.
Umurambo wa nyakwigendera utahise umenyekana amazina kuko Polisi yari igishakisha imyirondoro ye, wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.
Abaturage bavuga ko nubwo aya macumbi yaba afite ibyangombwa biyemerera gukora, yakwita ku isuku kuko ngo iyo uyanyuze iruhande usanganirwa n’umunuko ukabije.

Kanda hano hasi wumve iyi nkuru
