AmakuruUbumenyi

Kigali: Umunyeshuri w’imyaka 16 yabyariye mu ishuri

Mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali Umunyeshuri w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (S4 HGL) mu ishuri ryisumbuye rya G.S Camp Kigali yabyariye mu kigo cy’iri shuri.

Amakuru aturuka ku banyeshuri n’abarezi bo muri iki kigo avuga ko iki gikorwa cyateje urujijo mu banyeshuri n’abarezi, aho benshi batangaje ko nta wari uzi ko uwo mukobwa atwite kugeza ku munsi yabyariyeho

Umwe mu banyeshuri yabwiye Hanganews ko abantu bose batunguwe kuko batigeze banarabukwa ko atwite “Twese twatunguwe. Nta muntu wari uzi ko atwite, byari ibintu bitunguranye.”

Igitangaje kurushaho ni uko n’ababyeyi b’uyu munyeshuri batari bazi iby’inda y’umwana wabo.

Nanubu benshi baribaza uburyo inda ishobora kumara amezi icyenda nta muntu ubitahuye ngo habeho ubufasha cyangwa ubwirinzi bukene we.

Ibi byazamuye impungenge ku mikurire n’umutekano w’abanyeshuri, cyane cyane abakobwa b’ingimbi, bibaza niba hari uburyo buhagije bwo kubakurikirana no kubarinda ibibazo nk’ibi.

Umwe mu babyeyi yagize ati: “Ntibyumvikana ukuntu umwana ashobora kugera aho ageze nta muntu ubimenye. Ubuyobozi bw’ishuri bugomba gusobanura icyo bukora mu kurinda abana.”

Kugeza ubu twandika iyi nkuru ntacyo ubuyobozi bw’Ishuri buratangaza ku byabaye muri iki kigo.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *