Kigali: Umupolisi Mukuru yishwe n’urukuta rwagwiriye inzu ye
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inkangu yahitanye ubuzima bwa CSP (Rtd) Kamanzi Richard w’imyaka 57 y’amavuko,yatewe n’imvura yaguye ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare.
Ibi biza byabereye mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho iyi nkangu yahitanye ubuzima bw’Umupolisi Mukuru wari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Urukuta rufata ubutaka rwasenyukiye ku nzu ya CSP (Rtd) Kamanzi mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Ibyo biza byabaye ahagana saa saba z’amanywa yo ku Cyumweru mu Mudugudu wa Rindiro nyuma y’uko amazi yavaga mu rugo rw’umuturanyi utuye haruguru ye yacengeraga icyo gikuta cyari cyubakanywe n’urupangu, bikarangira kigwiriye inzu ye.
Bivugwa ko icyo gikuta cyahise kigwira icyumba CSP (Rtd) Kamanzi yari aryamyemo arimo kuruhuka.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemeje iby’aya makuru ndetse ubu Polisi y’u Rwanda iri gushakira icumbi abasigaye.
Yagize ati: “Dufashe mu mugongo umuryango we ku bwo kubura umuntu. Icy’ibanze twahereyeho ni ukubashakira icumbi kubera ko inzu babagamo yasenyutse.”
Yasabye abaturage kujya bigengesera mu bihe by’imvura, anabasaba kujya bafata cyangwa bayobora neza amazi yo mu ngo zabo mu gukumira ibyago bishobora guterwa n’imvura y’impangukano.
Umubiri wa Nyakwigendera wamaze kujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare, mu gihe umuryango wo urimo gutegurirwa kwimurwa ahandi hantu hatekanye.

