KIGALI24 yafunguye WhatsApp Channel: Uko wayinjiramo ukajya ubona amakuru ako kanya
Ubu ushobora gutangira kwakira kuri WhatsApp yawe inkuru z’ingenzi zikimara kuba, inkuru zisesenguye neza n’izihariye za Kigali24 Media.
Itsinda ryacu ry’abanyamakuru rikomeje gutunganya inkuru z’umwihariko zerekeye ibibera mu gihugu, mu karere no hirya no hino ku isi, mu nyandiko no mu mashusho, zigenewe by’umwihariko abakurikira umuyoboro wacu mushya wa WhatsApp.
WhatsApp Channels zatangijwe mu 2023 mu rwego rwo gufasha abayikoresha gukurikira amakuru aturuka ku bantu n’ibigo babishaka. Umuyoboro wa Kigali24 Media kuri WhatsApp watangijwe mu rwego rwo kwegera abasomyi no kubagezaho amakuru yizewe, ku gihe kandi mu buryo bworoshye.
Kuri ubu, abasomyi bacu bo mu Rwanda, mu Burundi, mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no hirya no hino ku isi, bashobora gukurikira inkuru za Kigali24 Media kuri telefone za bo.
- Kanda hano winjire ku murongo wacu wa WhatsApp wa Kigali24 Media kuri telefone yawe cyangwa ukoreshe WhatsApp Web.
- Ushobora kandi gushakisha Kigali24 Media muri “Updates” kuri WhatsApp.
“Updates” uzayibona hasi ibumoso kuri ecran yawe niba ukoresha iPhone, cyangwa iburyo kuri ecran yawe niba ukoresha Android. Aho ni ho ubutumwa bwacu bw’amakuru buzajya bugaragara, bitandukanye n’aho usanzwe ubona ibiganiro byawe (Chats).
Kanda ku nzogera iri hejuru kuri channel kugira ngo uyivane ku guceceka (unmute), bityo ntihazagire inkuru igucika. Ushobora kuyizimya cyangwa ukava kuri uwo muyoboro igihe cyose ubishakiye.
Ushobora kugaragaza uko wakiriye inkuru zacu ukoresheje emojis, ndetse ukazohereza byoroshye (forward) izo nkuru ku nshuti zawe cyangwa mu matsinda (groups) ya WhatsApp.
Meta, nyiri WhatsApp, Facebook na Instagram, ivuga ko nta wundi muntu uri muri channel ushobora kubona amakuru yawe bwite nk’ifoto yawe, izina ryawe cyangwa nimero ya telefone yawe.
Menya byinshi ku bijyanye n’umutekano n’amakuru bwite kuri Kigali24 Media WhatsApp Channels.
