AmakuruPolitiki

Kim Jong-Un yasabye gukora intwaro nyinshi

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, yatanze amabwiriza asaba inganda z’igihugu zikora ibisasu n’intwaro kongera cyane umusaruro wa zo bitarenze umwaka wa 2026, hagamijwe gukomeza kongerera imbaraga igisirikare cy’iki gihugu.

Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye ku ruganda rukora intwaro.

Koreya ya Ruguru imaze imyaka myinshi ikora kandi igagerageza ibisasu bya kirimbuzi n’ibindi bikomeye, ibikorwa byagiye bitera impungenge n’ubwoba mu bihugu byinshi, by’umwihariko abo itagirana umubano mwiza na byo.

Ibiro Ntaramakuru bya Leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA) byatangaje ko Kim Jong-Un yibukije abayobozi b’inganda zikora intwaro ko umwaka uri imbere uzaba urimo imbogamizi nyinshi, bityo hakaba hakenewe kongera umusaruro w’ibisasu n’izindi ntwaro kurusha uko byari bisanzwe.

Yagize ati: “Tugomba kongera umubare w’ibisasu bya misile n’izindi ntwaro dukora kugira ngo duhuze n’ibikenewe by’ingabo zacu.” Yanashimangiye ko ari ngombwa gushyira imbaraga mu kubaka no kwagura izindi nganda nshya zikora izi ntwaro.

Kim Jong-Un yagaragaje ko kongera umusaruro w’ibisasu n’intwaro ari ingenzi mu gukomeza kongerera igihugu imbaraga, ndetse no kugitegura kwirwanaho mu gihe cyose cyahura n’intambara n’ikindi gihugu.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *