Kirehe: Ukekwaho kwica umumotari yishwe arashwe na polisi
Ku nkuru duherutse kubagezaho y’urupfu rw’umumotari witwaga Nsengiyumva Emmanuel wishwe n’abantu bari bataramenyekana, umurambo we bakawutaba mu gishanga cy’umuceri, nyuma y’iperereza ry’inzego zitandukanye, abagize uruhare muri ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi.
Mugitondo cyo ku itariki ya 7 Mutarama 2026, Dukuzumuremyi Eric wari warazengereje abamotari n’abandi baturage mu bikorwa by’ubujura n’ubwicanyi yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gucika polisi.
Ibi byabereye mu Kagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore w’Akarere ka Kirehe, ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe ibyo yagiye yambura abamotari ndetse yiba n’abaturage. Bageze aho yababeshye ko yabihishe atangiye kwiruka acika Polisi, ihita imurasa arapfa.
Abaganiriye na BTN TV dukesha iyi nkuru bavuze uko bamenye aya makuru n’uko bayakiriye.
Umwe muri bo yagize ati: “Mugitondo cyo kuri uyu munsi, twaje guhinga hano mu gishanga, dushaka kumenya icyahabaye, tumenya ko ari umusore uheruka kuhicira umumotari wari uje kwerekana aho yahishe ibikoresho yamwicishije, ahageze agerageza gutoroka inzego zari zimuzanye, ni bwo bahise bamurasa”.
Yakomeje avuga ko byabashimishije kuko ngo nta mpamvu yo kurya iby’abandi utavunikiye.
Umumotari mugenzi w’uwishwe na we yagize ati: “Twagize agahinda n’akababaro kenshi kubera mugenzi wacu watuvuyemo. Ariko turashimira Polisi yadufashije kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe. Icyanshimishije ni uko ubu tugiye kujya tuhanyura dufite umutekano”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamuduni Twizerimana, yabigarutseho muri rusange.
Yagize ati: ” Yari ruharwa. Yari umujura wiba, akica. Yabikoraga hirya no hino ariko cyane cyane mu Karere ka Kirehe. Mu ijoro ryo ku itariki ya 2 Mutarama 2026, yateze umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel, amwambura moto aranamwica. Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage turamushakisha tuza kumubona. Muri iki gitondo rero ni bwo yari agiye kwerekana ibikoresho agenda yiba hirya no hino aho abibika, ageze mu nzira ariruka ashaka gucika polisi, iramurasa ahita yitaba Imana”.
Yakomeje agira inama urubyiruko n’insoresore aho banga gukora bagashaka gutungwa n’utw’abandi, ari byo bivamo ubu bujura n’ubugizi bwa nabi.
Ati: “Ubutumwa ni uko abasore, urubyiruko n’abandi bantu bumva ko batungwa n’iby’abandi bakanga gukora bakwiye kubireka kuko polisi iri maso n’abaturage bafite ubufatanye n’inzego z’umutekano. Kwiba ni icyaha ntabwo tuzabyihanganira, tuzabafata bashyikirizwe ubutabera”.
Uyu musore yashinjwaga kwica umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel akanamwiba moto. Amakuru yatanzwe n’abamotari, bagenzi ba nyakwigengdera, ni uko uyu mugizi wa nabi yafatiwe mu Karere ka Nyagatare agiye kugurisha iyo moto.
Kanda hano hasi wumve iyi nkuru
