KNC yasubije Rwanda Premier League yatesheje agaciro ubujurire bwe
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko atatunguwe n’icyemezo cya Rwanda Premier League ndetse agiye kwiyambaza izindi nzego zisumbuyeho.
KNC yatangaje ibi kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, avuga ko igisubizo bari biteze kuri Rwanda Premier League ari cyo n’ubundi babonye ndetse yemeza ko bagiye gukomeza kuburana bifashishije izindi nzego ziri hejuru ya Rwanda Premier League.
Yagize ati “ Rwanda Premier League yadusubije. Icyo yadusubije n’ubudi nicyo twari twiteze kugira ngo tubikomerezeho tuburana. Ibyo basubije ntabwo mbijyamo cyane kuko icyo bari gusubiza cyari kizwi kuko ni urwego rwari rwarafashe icyemezo byari ukugira ngo amategeko akurikizwe uko ameze. Ubu igikurikiyeho abanyamategeko bacu boherejwe ibyo badusubije kugira ngo bakomeze kujurira.”
Rwanda Premier League nyuma yo gusuzuma ubujurire bwa Gasogi United, yaje gufata umwanzuro wo kudahindura icyemezo cyafashwe cyo gutera mpaga iyi kipe no gucibwa amande.
Ni icyemezo Gasogi United yakiriye mu ijoro ryacyeye tariki 25 Werurwe 2026.
Ku itariki 22 werurwe 2026, nibwo Rayon Sports yari gukina na Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda.
Ni umukino wari utegenyijwe kubera kuri Sitade Amahoro guhera Saa Ine z’ijoro ariko ntiwaba kuko Rayon Sports yategereje Gasogi United igaheba.
Nyuma y’ibyo Rwanda Premier League yaje gusohora itangazo rivuga ko ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga ndetse icibwa amande ya Milliyoni 2.
Ibi ntabwo byanyuze Gasogi United ndetse n’ubuyobozi bwayo bugaragaza ko bigiye kujuririra iki cyemezo igaragaza ko yarenganyijwe bijyanye n’imbogamizi zatumye batitabira uyu mukino bari bagaragaje mbere ndetse batigeze bamenyeshwa impinduka z’umukino ku masaha agenwa n’itegeko.
Itegeko rya Rwanda Premier League yagendeyeho ni irya 5 igika cya 5 rivuga ko Itariki, ikibuga, isaha umukino ukinirwaho ntibishobora guhinduka keretse iyo hari impamvu yumvikana yemejwe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa Rwanda Premier League kandi bwayimenyeshejwe nibura iminsi 5 mbere y’umukino.
Iyo Rwanda Premier League ihinduye ikibuga, itariki n’isaha y’umukino, imenyesha izo mpinduka amakipe n’izindi nzego zirebwa n’uwo mukino mbere nibura y’amasaha 48 ngo uwo mukino ube.
Nta gihe na kimwe ikipe yakiriye umukino isaba gusubizwa ibyo yatanze mu gutegura uwo mukino kubera impinduka zabayeho.
Bivugwa ko Gasogi United FC yatse miliyoni 2 Frw kugira ngo yemere guhindura ikibuga uyu mukino uzaberaho, ishingiye ku kuba yarabimenyeshejwe igihe giteganywa n’amategeko cyararenze.
