AmakuruUbumenyi

Koga amazi akonje na Sauna: Ukuri n’ibinyoma ku kamaro ka byo ku buzima

Nusoma ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga, nta gushidikanya ko uzahabona bavuga ko sauna no koga mu mazi akonje ari umuti w’ibitangaza: ngo byongera imbaraga z’umubiri mu guhangana n’indwara, bigashongesha ibinure, bigakiza indwara zitandukanye, kuva ku bubabare bwo mu ngingo kugera no ku kwiheba.

Ariko nk’uko abahanga mu by’ubuzima babivuga, ukuri kwa byo gutandukanye cyane n’ibivugwa.

Dr Heather Massey, umwarimu muri Kaminuza ya Portsmouth mu Bwongereza, avuga ko abantu benshi bemera ko kwiyuka mu bushyuhe bwinshi cyangwa mu bukonje bukabije ari byiza, ariko ko nta bimenyetso bihagije biraboneka byemeza bidashidikanya ko ari byiza ku buzima.

Asobanura ko imibiri yacu ifite ubushobozi budasanzwe bwo kugenzura ubushyuhe bwa yo, akenshi buri hagati ya dogere selisiyusi 36.5 na 37. Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi ntibakunze kurenza kuri uru rwego, kuko badakunda kumara igihe kinini mu bushyuhe bwinshi cyangwa mu bukonje bukabije.

Avuga ko gushyushya cyane umubiri cyangwa kuwukonjesha cyane bituma utakaza imbaraga nkeya, bigatuma wihatira gushaka uburyo bwo kwirinda no kwiyungura ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.

Ni akahe kamaro ka sauna?

Ibi bisobanura impamvu abantu benshi bihutira kujya muri sauna. Muri iki gihe, sauna zo muri za gym no muri spa usanga zuzuyemo abantu hafi buri gihe.

Kuri bamwe, sauna ni igice cy’ingenzi nyuma yo gukora imyitozo ngororamitsi, abandi bakazijyamo kubera kuzikunda, naho abandi bajyayo bemera ko iminota nka 15 y’ubushyuhe bwinshi ishobora gukora ibitangaza ku mubiri no ku bwenge.

Ni byo koko, hari aho umuntu yumva amerewe neza.
Dr Massey aganira na BBC yagize ati: “Iyo wicaye muri sauna ukabira icyuya, ushobora kwiyumva worohewe, wirekuye, ndetse n’ububabare bwo mu mubiri bukagabanuka mu kanya gato”.

Yongeraho ko koko sauna ishobora kugira akamaro, ariko ikibazo kikaba ari ukumenya niba ako kamaro karamba igihe kirekire cyangwa niba ari uko umuntu abyiyumvamo gusa.

Asobanura ko ubushakashatsi buherutse bwakoze ku bantu bajyaga kenshi mu mazi ashyushye, bwerekanye impinduka ku rwego rwa insulin no ku muvuduko w’amaraso. Ati: “Turacyari kwiga niba gushyira umubiri mu bushyuhe bishobora gufasha abantu bafite indwara z’igihe kirekire.”

Gusa asaba kwitonda mu kwemera ibivugwa bikabije ku nyungu za sauna, kuko ibimenyetso bifatika bikiri bike. Avuga ko hakiri kare kuvuga ko sauna ari umuti wizewe w’ubuzima bwiza.

Yongeraho ko abantu bakwiye gukomeza kuyijyamo niba ibabereye, ariko ntibayifate nk’inzira yonyine cyangwa ya hafi yo kugira ubuzima bwiza.

Dr Massey agira inama yo kwitonda ku muntu ushaka gukoresha sauna cyangwa amazi ashyushye: kubikora buhoro buhoro no kubanza kugisha inama muganga, cyane cyane iyo afite indwara runaka cyangwa atwite.

Koga mu mazi akonje ho bimeze bite?

Koga mu mazi akonje hari abavuga ko bituma bagira ubuzima bwiza

Hari abantu bakunda ibintu bikomeye kandi byihuse. Umubare w’aboga mu mazi akonje uragenda wiyongera cyane, aho ubu usanga ari umuco mugitondo kare ku nkombe z’inyanja, mu biyaga no mu migezi.

Dr Massey ubwe yigeze koga mu nyanja ihuza Ubwongereza n’Ubufaransa (English Channel) kandi yanitabiriye amarushanwa mpuzamahanga yo koga mu mazi akonje. Ubu yoga rimwe mu cyumweru, akamaramo iminota mike.

Avuga ko mu ntangiriro bibabaza cyane, ariko ko ubwo bubabare ari bwo abantu benshi bashaka. Ati: “Iyo winjiye mu mazi akonje, umubiri uhita winjira mu ihungabana”.

Umutima utera vuba, umuvuduko w’amaraso ukiyongera, n’imisemburo yo guhangana n’ibibazo nka cortisol na adrenaline ikiyongera. Ibi bimara nk’amasegonda 30, hanyuma bigahita bigabanuka vuba.

Iyo umuntu abikoze kenshi, umubiri uramenyera, n’ubwoba bukagabanuka ku rugero rugera hafi kuri 50%.

Ku bijyanye na sauna, ikibazo nyamukuru ni ukumenya niba inyungu zituruka ku bushyuhe ubwa bwo, cyangwa ku bindi bintu bijyana na bwo. Koga mu mazi akonje akenshi bikorwa hanze, kandi abantu baba bari kumwe.

Dr Massey avuga ko ari igikorwa kirimo ibintu byinshi bikorana: kamere, gukoresha umubiri, no kuba hamwe n’abandi. Dr Chris van Tulleken na we yemera ko bigoye kumenya icy’ingenzi gitanga inyungu kurusha ikindi.

Shaka ikintu kiguha umunezero

Ku bwa Dr Massey, icy’ingenzi si ubushyuhe cyangwa ubukonje, ahubwo ni umunezero. Avuga ko abantu akorana na bo muri Parkrun bagaragaza ibyishimo bisa n’iby’aboga mu mazi akonje.

Asobanura ko ikingenzi ari ugushaka ikintu ukunda, ushobora gukora buri gihe, kandi ushobora gusangiza abandi, kuko kugirana ubumwe n’abandi ku gikorwa runaka bigabanya umunaniro wo mu mutwe n’umuhangayiko ukabije.

Ibyo bishobora kuba ari uguhinga mu murima, kureba inyoni, kwinjira mu itsinda ry’abaririmbyi, cyangwa gutemberana n’inshuti.

Bityo rero, n’ubwo sauna no koga mu mazi akonje atari ngombwa ngo umuntu agire ubuzima bwiza, nk’uko Dr Massey abivuga, bishobora gutanga inyungu nziza iyo bikozwe neza kandi mu rugero.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *