Kubera iki Amerika ishaka gufata ikirwa cya Kharg?
Donald Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishobora kugaba igitero mu gikorwa cyo kwigarurira ikirwa cya Kharg, giherereye ku nkombe zo mu majyepfo ya Iran.
Iki kirwa gifatwa nk’ingenzi cyane kuko ari cyo Iran inyuzaho igice kinini cy’ibitoro byoherezwa mu mahanga, bikaba inkingi ikomeye y’ubukungu bwa yo.
Amerika iramutse igifashe, byabuza Iran gukomeza kohereza ibitoro hanze, ndetse bikanafasha ingabo z’Amerika kubona aho zishingira mu gihe zaba zifuza kugaba ibindi bitero ku butaka bwa Iran.
Byongeye kandi, iki kirwa ni ahantu h’ingenzi Iran hamwe n’ingabo za yo za Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) bakura amafaranga abafasha mu bikorwa bya bo bya gisirikare.
Umusesenguzi mu by’umutekano Mikey Kay, ukorera ishami rya BBC ryitwa Security Brief, avuga ko gutakaza iki kirwa byagira ingaruka zikomeye ku bushobozi bwa Iran bwo gukomeza urugamba.
Nubwo igitero cyo kugifata cyaba kidafite ubunini bukabije, inzobere mu bya gisirikare zivuga ko cyaba ari igikorwa gikomeye kandi gisaba ubushishozi bwinshi, nk’uko byatangajwe mu kiganiro cya podcast cyitwa School of War.


