AmakuruUbumenyi

Kugabanya ibiro binyuze mu kwiyiriza ubusa: Birashoboka koko?

Umushakashatsi mukuru w’itsinda ryo mu Butaliyani, Luis Garegnani, yatangaje impungenge ku nama zitangwa ku mbuga za interineti zivuga ko kwiyiriza ubusa ari bwo buryo bwizewe bwo kugabanya ibiro nk’uko tubikesha BBC.

Mu bushakashatsi bakoze, we n’itsinda rye basanze kwiyiriza ubusa ku minsi imwe, cyangwa kwirinda kurya ibiryo bisanzwe umuntu asanzwe afata kugira ngo agabanye ibiro, bidatanga umusaruro wifuzwa mu kugabanya ibiro. Icyakora, bavuze ko kwiyiriza ubusa ku minsi imwe bishobora kugira akamaro ku buzima muri rusange.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu ibihumbi bibiri, hagamijwe gusuzuma niba uburyo bwo kwiyiriza ubusa mu gihe kigabanyijemo ibice (intermittent fasting) bushobora gufasha mu kugabanya ibiro, cyane cyane igihe bukurikizwa mu gihe kingana n’amezi hafi 12. Basanze ubu buryo bushobora kungukira abantu bafite ibiro byinshi, kuko bushobora guhindura imirire ya bo cyangwa kugabanya ingano y’ibyo barya, bigafasha kugabanya ibiro.

Mu myaka yashize, benshi cyane cyane abafite umubyibuho ukabije, batangiye gukoresha ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa bashaka kugabanya ibiro. Hari abahitamo amasaha yihariye yo kurya no kutarya, urugero nk’aho umuntu arya nimugoroba akajya aryama, cyangwa bakirinda amafunguro amwe n’amwe. Ibi byose bikorwa bizera ko byabafasha kugabanya ibiro, ariko abashakashatsi bagaragaza ko umusaruro w’ubu buryo ushobora gutandukana bitewe n’imirire n’imyitwarire ya buri muntu.

Garegnani yagize ati: “Kwiyiriza ubusa mu buryo bw’igihe kigabanyijemo ibice bishobora gufasha bamwe kugabanya ibiro, ariko ubushakashatsi bwerekana ko atari ko bigenda kuri bose, bitandukanye n’ibikunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga”.

Abashakashatsi bemera ko buri muntu agira imikorere y’umubiri (metabolisime) itandukanye, bityo abashobora kungukirwa n’ubu buryo kurusha abandi. Ni yo mpamvu abaganga bagirwa inama yo gusuzuma buri muntu ku giti cye mbere yo kumusaba gukoresha ubu buryo bwo kwiyiriza ubusa agamije kugabanya ibiro.

Banongeraho ko hakenewe ubushakashatsi burushijeho kugira ngo basobanukirwe neza ingaruka zo kwiyiriza ubusa mu buryo bugabanyijemo ibice ku buzima bw’umuntu, cyane cyane ku bantu bafite diyabete cyangwa izindi ndwara zikomeye. Bagirwa inama kandi ko kwiyiriza ubusa bigomba guhuza n’imibereho ya buri muntu, kandi ko ari ngombwa kumenya uko byagirira akamaro abagabo n’abagore bitewe n’imiterere y’umubiri wa bo.

Dr Baptiste Leurent, wo muri Kaminuza y’Ubuvuzi i Londres, yavuze ko iyo basesenguye imikorere y’umubiri wa buri muntu, basanga kwiyiriza ubusa mu buryo bugabanyijemo ibice bishobora gufasha bamwe ariko ntibufashe bose.

Porofeseri Keith Frayn, wo muri Kaminuza ya Oxford, yavuze ko n’ubwo abantu benshi bavuga ko kwiyiriza ubusa bifasha kugabanya ibiro, ubu buryo bushobora kugira ingaruka zitifuzwa.

Ku isi hose, kwiyiriza ubusa mu buryo bugabanyijemo ibice byemewe nk’uburyo bushoboka bwo kugabanya ibiro, ariko bufite n’ingaruka za byo. Bishobora gufasha kugabanya ibinure byo mu mubiri, isukari n’ibindi bintu bimwe na bimwe byo mu mubiri.

Mu Bwongereza, hafi miliyoni 1.6 z’abantu bakoresha inshinge zibafasha kugabanya ibiro, ariko ubushakashatsi bwerekana ko iyo bahagaritse kuzikoresha, ibiro akenshi bigaruka, rimwe na rimwe bikiyongera kurusha mbere.

Hari ibiryo bimwe na bimwe bivugwa ko bigabanya ibiro byiganjemo imboga mbisi
Kwiyiriza birafasha mu kugabanya ibiro ariko si kuri buri wese kuko biterwa n’umubiri w’umuntu (Ifoto; BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *