AmakuruUbumenyi

Kuva Trump yasubira ku butegetsi, Amerika imaze gutesha agaciro viza zirenga ibihumbi 100

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko imaze gutesha agaciro viza zirenga ibihumbi 100, zirimo iz’abanyeshuri hafi ibihumbi umunani ndetse n’izindi viza zidasanzwe zigera ku 2,500 z’abantu bagiye bagirana amakimbirane n’inzego z’umutekano kubera ibyaha bitandukanye.

Iyi minisiteri ibinyujije ku rubuga X, yatangaje ko izakomeza kwirukana abo bantu mu rwego rwo gukomeza kurinda umutekano w’igihugu.

Umuvugizi wungirije wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Tommy Pigott, yavuze ko hari impamvu zikomeye enye zishingirwaho mu gukuraho izi viza, zirimo kurenza igihe cyemewe cyo kuba ku butaka bw’Amerika, gutwara imodoka basinze, gukubita no kwiba.

Yongeyeho ko umubare wa viza zikurwaho wazamutse ku kigero cya 150% ugereranyije n’umwaka wa 2024, anagaragaza ko izi viza zirenga ibihumbi 100 zimaze guteshwa agaciro kuva Perezida Donald Trump yasubira ku butegetsi umwaka ushize.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika ivuga ko uyu ari wo mubare munini wa viza zigeze ziteshwa agaciro, mu gihe ubutegetsi bwa Trump bukomeje gushyira mu bikorwa politiki ikaze ku bimukira.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko izi ngamba zigaragaza uburyo bukakaye bwo guhashya abimukira bwatangiye igihe Trump yasubiraga muri White House, aho hirukanwe umubare munini w’abantu batigeze babaho mbere, barimo n’abari bafite viza zemewe.

Ubutegetsi bwa Trump kandi bwakajije ingamba zo gutanga viza, bushyiramo nko gusuzuma imyitwarire ku mbuga nkoranyambaga no kongera uburyo bwo gusesengura abiyandikisha.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyizeho kandi Ikigo gishinzwe isuzuma rihoraho (Continuous Vetting Center), kigamije kugenzura ko abanyamahanga bose baba ku butaka bw’Amerika bubahiriza amategeko, no kwihutira gukuraho viza z’abagaragara nk’abateza umutekano muke ku baturage.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2025, iyo minisiteri yatangaje ko yari imaze gukuraho viza zigera ku bihumbi 80 z’abantu batari abimukira kuva Trump yajya ku butegetsi ku wa 20 Mutarama 2025.

Amabwiriza mashya yatanzwe uyu mwaka n’ishami rya leta yasabye abadipolomate b’Amerika bakorera mu mahanga kwitondera cyane abasaba viza bashobora gufatwa nk’ababangamiye umutekano w’Amerika, cyane cyane abafite amateka yo kwishora mu bikorwa bya politiki.

Abayobozi mu butegetsi bwa Trump batangaje kandi ko abafite viza z’abanyeshuri n’abahawe uburenganzira bwo gutura burundu (green card) bashobora kwirukanwa mu gihe bashinjwe gushyigikira Abanyapalestina cyangwa kunenga imyitwarire ya Israel mu ntambara yo muri Gaza.

Bavuga ko ibyo bikorwa bishobora kubangamira politiki y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, bakanabashinja kuba bashyigikiye umutwe wa Hamas.

Amerika imaze gutesha agaciro visa zirenga ibihumbi 100 (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *