Leta ya Iran ivuga ko ibiganiro byabaye mu mwuka wuzuyemo kutizerana n’urujijo
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani yatangaje ko ibiganiro by’amahoro byahuje icyo gihugu na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika i Islamabad muri Pakistan, bitageze ku musaruro w’amasezerano, bikaba byaranzwe n’ukutizerana hagati y’impande zombi.
Yagaragaje ko kuva mbere Irani yari yarasabye Amerika kudasaba ibisabwa bikabije cyangwa birenze ubushobozi bw’ibiganiro. Ku rundi ruhande, Visi Perezida w’Amerika, JD Vance, yavuze ko kuba ayo masezerano ataragerwaho ari inkuru mbi ku Irani kurusha uko byaba bibi kuri Amerika.
Esmail Baghaei, uvugira iyo minisiteri, yasobanuye ko nta wari ukwiriye gutegereza ko ayo mahanga yombi yahita agera ku masezerano mu nama ya mbere. Yavuze ko ibiganiro byabaye mu mwuka wuzuyemo gushidikanya, urwicyekwe n’ukutizerana, bitewe n’amateka ya vuba arimo intambara Irani ivuga ko yahatiwe, yamaze igihe kirenga iminsi 40, ndetse n’agahenge gaherutse gutangira hagati y’impande zombi.
Mu kiganiro yahaye ibiro ntaramakuru bya leta ya Irani, yavuze ko bidashoboka ko amasezerano akomeye nk’ayo yagerwaho mu nama imwe gusa, anashimangira ko nta n’umwe wari ukwiriye kubyitega gutyo kuva mu ntangiriro.

