AmakuruPolitiki

Libya: Umuhungu wa Gaddafi yishwe arashwe

Saif al-Islam Gaddafi, umuhungu wa Col Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, yishwe arashwe. Inkuru y’urupfu rwe yemejwe ku wa Kabiri w’ejo hashize n’umuyobozi w’ishyaka rya politiki yabarizwagamo. Saif al-Islam yari afite imyaka 53, kandi mu bihe byashize yigeze gufatwa nk’uwari kuzavamo uzasimbura se ku butegetsi.

Umunyamategeko we yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko yishwe n’abantu bane bitwaje intwaro bagabye igitero iwe mu rugo ruri mu mujyi wa Zintan, nubwo kugeza ubu hakiri urujijo ku byerekeye abo bagabye icyo gitero. BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari andi makuru atandukanye atangazwa n’umuryango we, aho mushiki we yabwiye televiziyo ya Libya (Libyan TV) ko Saif al-Islam yaba yapfiriye hafi y’umupaka wa Libya na Algeria.

Mu myaka myinshi ishize, Saif al-Islam yafatwaga nk’umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye kandi batinyitse muri Libya, cyane cyane nyuma y’aho se yari amaze kuyobora igihugu kuva mu 1969 kugeza ubwo ubutegetsi bwe bwahirikwaga mu 2011, bikarangira yishwe mu myigaragambyo yari imaze igihe.

Saif al-Islam yavutse mu 1972, kandi kuva mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 yagize uruhare runini mu guteza imbere umubano wa Libya n’ibihugu by’iburengerazuba, mbere y’uko ubutegetsi bwa Gaddafi busenyuka. Nyuma y’ifatwa rya se, Saif al-Islam yafunzwe n’umutwe w’abarwanyi barwanyaga ubutegetsi mu mujyi wa Zintan, aho yamaze hafi imyaka itandatu afungiye, ashinjwa kugira uruhare mu guhashya imyigaragambyo yamaganaga leta.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwaramushinje ibyaha byibasira inyokomuntu, rumukurikirana kubera uruhare yagishinjwe mu gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu 2011. Mu 2015, urukiko rwo mu murwa mukuru Tripoli rwamukatiye igihano cyo kunyongwa adahari, rumushinja uruhare mu bwicanyi bwakorewe abigaragambyaga, mu gihe ako gace kari kayobowe na leta yashyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Gusa mu 2017, yaje kurekurwa n’umutwe w’abarwanyi bo mu Mujyi wa Tobruk, mu burasirazuba bwa Libya, hashingiwe ku itegeko ryatanze imbabazi rusange. Kuva ubwo Muammar Gaddafi ahiritswe, Libya yakomeje kwibasirwa n’amakimbirane, igabanywamo uduce tugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, ubu igihugu kikaba gifite za leta ebyiri zipfa ubutegetsi.

Igihe se yari agifite ubutegetsi, Saif al-Islam yari afite umwanya wihariye mu buzima bwa politiki bw’igihugu, nubwo atigeze ahabwa inshingano zemewe muri leta. Yari ayoboye ibiganiro byinshi byo ku rwego rwo hejuru, birimo ibyatumye Libya ireka gahunda yo gukora intwaro za kirimbuzi z’ubumara, bigatuma igihugu gikurirwaho ibihano mpuzamahanga.

Ibyo byatumye bamwe bamufata nk’umuntu wari ufite icyerekezo cy’impinduka nziza, ushobora kuyobora Libya mu nzira nshya. Gusa we yakunze guhakana ko ashaka gusimbura se, akavuga ko ubutegetsi atari umurage uhererekanywa.

Mu 2021, Saif al-Islam yatangaje ko yari afite umugambi wo kwiyamamariza kuyobora Libya, mu matora yaje gusubikwa igihe kitazwi.

Saif-al-Islam yashoboraga kuzasimbura se ku butegetsi (Ifoto: BBC)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *