Lit. Col Willy Ngoma wari umuvugizi wa M23 yiciwe mu gitero cya ‘drone’
Umuvugizi wa gisirikare w’umutwe witwaje intwaro wa AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, yapfiriye mu gitero cyakozwe n’indege z’intambara zitagira abapilote (drones) mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026.
Aya makuru yemejwe mu itangazo ry’icyunamo (communiqué nécrologique) ryashyizweho umukono i Goma kuri uyu mugoroba, risinywe na Alumba Lukamba Omokoko, Umuyobozi w’Ibiro bya AFC biri i Goma. Akaba ari amakuru yemeza ko yaguye hafi ya Rubaya.
Aya makuru kandi yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters, byavuze ko byayakuye ku mudipolomate wo mu karere, umwe mu bayobozi ba M23 ndetse n’umujyanama wa leta ya DRC ukorera mu mahanga.
Leta ya DRC na yo ntiyari yatangaza ku mugaragaro iby’icyo gitero.
Ibi byabaye mu gihe hakomeje ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha ku bufatanye bwa Qatar, aho ubutegetsi bwa Kinshasa na M23 byemeranyije gushyiraho uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, burimo indorerezi zituruka muri Qatar, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Umuryango w’Abibumbye, leta ya DRC n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gutera inkunga M23, umutwe ugenzura ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, harimo n’imijyi ya Goma na Bukavu. U Rwanda rwo rubihakana, rukavuga ko rwafashe gusa ingamba zo kurinda umutekano wa rwo.
Iki gitero cyabereye hafi y’agace ka Rubaya, muri Kivu ya Ruguru, ahagana saa munani z’ijoro. Kibaye nyuma y’igihe havugwa ibitero bya drones muri ako karere, aho M23 ishinja FARDC kubigaba, mu gihe FARDC ibihakana.
Rubaya izwiho kuba irimo ikirombe gikomeye cy’amabuye y’agaciro acukurwamo coltan, aho bivugwa ko gitanga hafi 15% by’iyo mabuye akenerwa ku rwego rw’isi ndetse iki kirombe kikaba kiri mu byo leta ya Congo iherutse kwemera ko izegurira Amerika mu bufatanye mu by’amabuye y’agaciro.

