Lit. Col Willy Ngoma yaba yishwe
Ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje gucicikana amakuru avuga ko Umuvugizi wa AFC/M23, Lit. Col Willy Ngoma yitabye Imana.
Aya makuru ataremezwa n’inzego za AFC /M23 avuga ko uyu mugabo yarasiwe mu gitero cyagabwe na Drone z’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026.
Bivugwa ko iki gitero cya drone cyagabwe ku modoka zari zitwaye intumwa za AFC/M23, mu gace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi.
Amakuru avuga ko usibye Ngoma, nta wundi waguye muri kiriya gitero n’ubwo ngo hari abandi ba Ofisiye bagikomerekeyemo.
Gusa kugeza ubu twandika iyi nkuru yaba ingabo za Congo cyangwa iza AFC /M23 nta ruhande na rumwe ruremeza aya makuru cyangwa ngo bayahakane.
Ihuriro rya AFC/M23 ribinyujije ku rubuga rwa X banditse bemeza ko hari igitero cya za DRC cyagabwe ku ntumwa za AFC/M23.
Banditse bagira bati “Kuri uyu wa 24 Gashyantare 2026, guhera saa munani n’iminota 43 zo mu rucyerera, indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo zishyize hamwe za leta ya Kinshasa zirimo kurasa buhumyi umujyi wa Rubaya, zica igikuba kandi zica abasivili b’inzirakarengane.
Bakomeza bagira bati “Iki gikorwa cy’ubunyamaswa kigize icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’icyaha cy’intambara.
”Uyu mugabo Lt. Col Willy Ngoma ni umwe mu basirikare bakomeye mu ihuriro rya AFC/M23 yamenyekanye cyane kuva muri 2021, ubwo izi nyeshyamba yari abereye umuvugizi zuburaga intambara zirwanamo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

